Impamvu 12 zitumye abakobwa basigaye bagumirwa(bagwa ku ishyiga)

Utuntu nutundi - 27/05/2014 1:40 PM
Share:

Umwanditsi:

Impamvu 12 zitumye abakobwa basigaye bagumirwa(bagwa ku ishyiga)

Muri iyi minsi uhura n’umukobwa ubona akuze ukabagira ngo ni umugore wubatse ufite umugabo ndetse n’urubyaro, wakurikirana neza ugasanga bihabanye n’ukuri.

Nkuko twabagegejeho impamvu zitera absore gutinda gushaka ,ubu noneho tugiye kurebera hamwe impamvu abakobwa b’ubu basigaye batinda gushakwa cyangwa bagahera iwabo(Kugwa ku ishyiga). Muri izo mpamvu hari iziterwa n’abasore cyangwa bigaterwa n’abakobwa ubwabo.

Kanda hano usome Impamvu zitera abasore b’ubu kudashaka n’ibisubizo kubibazo bahura nabyo

1.Gupfundura agaseke

Hari indirimbo y’ubukwe igira amagambo mbona atakigizweho. Niba ukunda gutaha ubukwe uzumva bacuranze bakagera aho umuhanzi aririmba ngo …agaseke karapfundikye nzagapfundura ari uko uje.. Impamvu mvuga ko itakigizweho ni uko umukobwa asigaye ajya kurongorwa ako gaseke baragapfunduye kera. Si abakobwa gusa kuko ntibiryama ahubwo abasore nabo ni uko.

Kuri ubu kuryamana hagati y’urubyiruko byabaye ikintu gisanzwe kandi cyoroshye. Kuribo gusambana ntibikiri icyaha. Umukobwa ashobora gukundana n’abahungu batandukanye mbere y’uko hagira uwo bemeranya kuzabana. Buri wese iyo bagiye baryamana,birangira umusore ntabushake agize bwo kumushaka kuko nubundi kagaseka aba yaragapfunduye. Ntamatsiko aba agifite. Umukobwa akazahora mu gutanga ibanga ry’abandi bikarangira abuze ufite gahunda ifatika .

2.Imitwe y’abasore bubu

Umukobwa akundana n’umuhungu imyaka igashira indi igataha. Agategereza ko yamubwira ijambo ryerekeranye no kurushinga agaheba. Kubera urukundo amufitiye agaheraho. Yabona atangiye kurengerana (imyaka iri kumusiga) agashaka ufite gahunda ifatika ,byaba amahire akamubona cyangwa agahura n’undi uteye gutyo bikaba byarangira agumye iwabo.

3.Kwihagararaho

Wa mugani wa ya ndirimbo ngo Cyanyiriromba wabenze abasore munani. Umukobwa wese aho ava akagera aba yumva agomba kurongorwa n’umugabo w’igitangaza: Ufite akazi keza, uhembwa neza, ..mbese uri ku rwego rwiza kuburyo bugaragarira buri wese. Akagenda yirengagiza ba rubanda bagufi /giseseka baje bamusanga bikarangira na babandi yanze atakibabonye.

4.Ubutesi

Hari abakobwa bakurira mu miryango ikize akabaho mubuzima bwa gitesi. Akumva ko azabana n’umugabo uzamutetesha nkuko bimeze iwabo. Abasore bareba kure baba bifuza umukobwa uzi gukora ,ufite ibitekerzo bifatika, ubuzima bwahinduka akaba yabasha kubyihanganira. Umukobwa witeteye ntiwamuzanaho ibyo. Umusore aba yifuza n’umutetesha mugihe bari no mu rukundo. Umusore rero yabona uburyo umukobwa ntagitekezo kizima yamwungura, yakwitegereza uburyo yatese akibaza ubuzima buhindutse uko byabagendekera, agakuramo ake karenge. Bikaba uko imyaka igashira indi igataha. Akisanga ashaje ntawe umushyize mu rugo.

5.Imyitwarire mibi

Abakobwa b’iki gihe ntibakiha akabanga. Basigaye bagira imico idakwiye kuranga abali b’I Rwanda:Kunywa ibiyobyabwenge binyuranye bakarusha basaza babo cyangwa abagabo, ibisindisha, itabi , kujya mu tubyiniro bagakesha,ubusambanyi bukabije,kurya amafaranga y’abasore/abagabo…Umukobwa ufite imico nkiyi abasore baramureba bakibaza urwo yazubaka uko rwaba rumeze bakamugaya ntabimenye. Igikurikiraho bamufata nk’igikoresho kibafasha kuryoshya ubuzima bwa gisore no kwishimisha ibyo kubaka ntibabihingutse.

6.Kutamenya ko bakuze

Usanga umukobwa afite imyaka mirongo itatu n’indi akaba abona ngo akiri inkumi. Kubera guhora mu birori ,umunyega n’iraha ntamenye ko ari umukobwa ukuze ukwiriye kubaka urwe rugo akava iwabo.

7.Amarozi

Nubwo bidakunda kubaho ariko hari abakobwa bahera iwabo bitewe n’amarozi. Agakundana n’umuhungu , bagapanga kubana ,ubukwe bwaba bwegereje ukumva ngo bwapfuye ku munota wanyuma.

8.Ubukene

Burya kugira ngo umuhungu aze kurambagiza umukobwa hari byinshi agendeaho .Ntitwirengagize ko agomba no kureba niba bazafatanya kubaka urugo. Umusore iyo akurebye akabona uzamuharira inshingano z’urugo kubera ko ufite ikibazo cyo kumufuka kandi ukaba ahanini ntanaho ufite ukura nk’akazi cyangwa ikindi cyagufasha kwinjiza amafaranga, murakundana , mukaryoshya ubuzima ariko ijambo ryo gushinga urugo akaryumaho.

9.Gutendeka kw’abasore

Bijya gusa nk’ingingo twabonye hejuru y’imitwe y’abasore. Ukab aufite umuhungu wita ko mukundana ariko uri nko kumwanya wa munani mubo abesha ko akunda. Ugahera muri icyo cyeragati ukazashiduka imyaka igenda igusiga. Byaba amahirwe make ugahera mu kirambi kwa so na nyoko.

10.Kwikodeshereza

Kubera isi aho igeze ni ngombwa ko n’abagore /abakobwa bahaguruka bagakora. Iyo ukoze kure iwanyu ,ukabasha kwigondera icumbi, abasore baba babonye aho bazahera. Iyo utihagazeho rwose baguhidura indaya muburyo utazi. Ntatinya kukujyana iwe akakurarana kuko ntamubyeyi utahira mu rwe, ntibimutera isoni akaza mukararana aho ucumbitse. Umusore nk’uyu se uzamubwira ngo mukore ubukwe ?Siko mbibona

11.Gukeka ko wafashwe

Umuhungu araza akagutereta akagushyira ku murongo ukamwemerera urukundo. Yamara kugufatisha akanabyereka abantu bose. Na wawundi wai ufite gahunda yo kuza kukubaza izina akifata kuko nyine abona wafashwe. Wamusore mugakundan imyaka myinshi, bikanarangira atanakurongoye akishakira undi bitewe n’impamvu zinyuranye. Ugasanga kuzongera kubona undi ugutereta bifashe igihe cyngwa ntibinabayeho.

12.Imiryango imwe ni imwe

Hari imiryango umusore ubonetse wese atajya gushakamo umugeni ngo bamumuhe. Kubera umukobwa agendera ku gitsure cyumuryango agategereza nyine uwo bazishimira.

Nawe niba uzi izindi mpamvu wazandika ahagenewe gushyirwa ubutumwa . Niba ushaka kugisha inama ohereza ubutumwa bwawe kuri gukunda3@yahoo.fr

Kanda HANO urebe andi makuru menshi y'Urukundo.

Christophe RENZAHO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...