Impamvu 10 zitera abagore kuribwa munda nyuma yo gutera akabariro

Ubuzima - 23/11/2021 12:07 PM
Share:

Umwanditsi:

Impamvu 10 zitera abagore kuribwa munda nyuma yo gutera akabariro

Kenshi na kenshi ab’igitsina gore bashobora kuribwa mu nda nyuma yo gutera akabariro (gukora imibonano mpuzabitsina), aho uku kuribwa bishobora kuba ibintu bidafite icyo bitwaye cyangwa bikaba bifitanye isano uburwayi bwo mu myanya ndangagitsina.

Impamvu 10 muri zimwe zishobora gutera kubabara munda, uko bumera ndetse nuko wabyitwaramo mu gihe bikubayeho:

1. Ibitekerezo byawe ku mibonano mpuzabitsina

Hari abo usanga bavuga ko baribwa mu gifu nyuma yaho. Niba mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina wumvaga ubwoba, umubabaro cyangwa utameze neza bishobora kukuviramo kuribwa munda nyuma yayo. Icyo bisaba ni ugukora imibonano mpuzabitsina igihe wabitekerejeho neza kandi witeguye, nta gahato watewe.

2. Kurangiza k’umugore

Nubwo bitamenyerewe na benshi cyangwa bamwe ntibabashe kubigeraho, igitsina gore kigira ibyitwa orgasms, kurangiza k’umugore cyangwa iherezo ry’imibonano tugenekereje mu Kinyarwanda. Ibi bishobora kumera nko kuribwa mu nda. Ibi ntacyo bitwaye birarangira. Hari kandi kuribwa k’umugore mu kiziba cy’inda nyuma yo gutera akabariro, ibi bigaterwa na none nuko umugore aba atarangije neza, atagejejwe ku byishimo bya nyuma n’uwo bakoranaga imibonano mpuzabitsina, ibi ariko bishira nyuma y’umwanya muto igikorwa gisojwe.

3. Igitsina gabo cyageze imbere kure

Nkuko bamwe babitangaza hari igihe mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina igitsina cy’umugabo kigera kure kikaba cyakora no ku nkondo y’umura cyangwa kigahungabanya ibindi bice by’imbere bigatuma umugore aribwa. Abenshi nyuma bagira n’ibindi bimenyetso nk’isesemi, impiswi cyangwa impatwe bikamara nk’iminsi ibiri.

Ibi ngo biterwa n’uburyo (pozisiyo) iyo mibonano yakorewemo, kuko hari izituma igitsina cyinjira cyane kurenza ibisanzwe. Inama twakugira aha ni uko mwakwiga uburyo butababaza nyuma yaho kuko buhari bwinshi.

4. Indwara ya endometriosis

Iyo umugore ari mu mihango hari uduce twa nyababyeyi tuvamo bikaba amaraso asohoka muri icyo gihe. Endometriosis rero ni igihe uduce twa nyababyeyi tuvuyemo tukajya gukurira mu bindi bice by’umubiri inyuma yayo. Iyo ufite iyi ndwara rero uraribwa cyane haba mu gihe cy’imihango na nyuma y’imibonano mpuzabitsina. Iyi ndwara ishobora gutera ubugumba n’ibindi bibazo. Icyo wakora niba ibi bihe byombi bikurya cyane wakwegera ivuriro rikwegereye ukavurwa hakiri kare.

5. Indwara zifata mu nda yo hasi (mu kiziba cy’inda)

Izo ndwara ziterwa n’udukoko twitwa chlamydia zishobora guhera mu gitsina cy’umugore zikazamuka zikagera mu nkondo y’umura n’udushami twayo tugana mu dusabo bikabyimba. Gusa ntizikunda kugira ibimenyetso byinshi bigaragara ariko zitera ubugumba. Niba uribwa mu nda nyuma y’imibonano mpuzabitsina ntibyikize nyuma y’amasaha 2 rero gana kwa muganga. Tubibutse kandi ko indwara yitwa Chlamydia yandurira mu mibonano mpuzabitsina.

6. Ibibyimba

Hari ibibyimba byo mu mura bikunze kuboneka mu bagore benshi cyane abatinze kubyara. Ibi bibyimba rero ubusanzwe ntacyo bitwara ariko bishobora gutuma uribwa cyangwa ukava amaraso nyuma y’imibonano mpuzabitsina. Niba ibi byabayeho rero uba ugomba gusura muganga akakubwira uko byavurwa.

7. Ibibyimba by’udusabo

Ibi byitwa ovarian cyst mu cyongereza ngo ni bimwe mu bituma abenshi baribwa nyuma y’imibonano kandi bikaryana cyane. Mu busanzwe ubirwaye ntababara ariko hari igihe bikurya cyane bikamara n’igihe. Ibi bibyimba si kanseri ariko usabwa nabyo kubyivuza.

8. Udukoko

Infections cyangwa ugenekereje udukoko two mu myanya ndangagitsina twaba uduterwa na bagiteri (Bacteria), ibihumyo (Fungi) cyangwa virusi nka HPV, ni kimwe mu bitera abenshi kuribwa mu nda mu gihe cy’imibonano na nyuma yayo. Ibindi bimenyetso ni ukugira umuriro ndetse no kuzana uruzi mu gitsina rwaba umweru cyangwa urusa n’amashyira. Icyo ukora iyo ubonye ibi byose ntiwivurisha imiti ahubwo wihutira kwa muganga bakabanza kumenya ubwoko bwa mikorobe bakabona kuguha imiti.

9. ikibazo mu nzira y’inkari

Indwara yose yo mu nzira y’inkari itera kubabara nyuma y’imibonano mpuzabitsina. Aha twavuga nk’iz’uruhago n’impyiko ndetse n’inzira yose. Kubera ahakorerwa imibonano haturanye n’inzira y’inkari rero, byongera uburibwe. Gana muganga agufashe kuko hari n’igihe aba ari indwara itari kumenyekana vuba kandi yangiza byinshi.

10. Ibindi bibazo

Ku bantu bagira ikibazo ku masohoro (Allergies) bararibwa cyane aho yakoze hose, iyo utwite ushobora gukora imibonano ukaribwa mu nda, iyo wigeze kubagwa nko kongererwa mu gihe cyo kubyara,.. n’ibindi byinshi bitandukanye bitera kuribwa mu nda umaze kubonana n’umugabo (gutera akabariro).

Wakora iki mu gihe uhura na bimwe mubyavuzwe haruguru?

Kuribwa gake mu nda bibaho kandi ni ibisanzwe bitewe n’impamvu twavuze haruguru nka pozisiyo, kutarangiza neza n’ibindi. Ariko iyo bikurya cyane cyangwa bikamara igihe kinini bikikurya ujye wihutira kwivuza, wasanga ari ikimenyetso cy’indwara ikomeye ukaba ugize amahirwe yo kuyibona hakiri kare.

Indi nama ni uko mbere na nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, ni byiza kubanza kujya mu bwiherero ugasoba kugirango uruhago rube rurimo ubusa ndetse binakurinde udukoko kwinjiramo, bizagufasha no kwirinda kuza kuribwa.

Src:www.healthline.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...