Dore bimwe mu bintu bitangaje bituma Eiffel Tower ikomeza gukundwa n’abatuye Isi.
1. Wari waragenewe gusenywa
Benshi ntibazi ko Eiffel Tower itari igenewe kumara igihe kirekire. Yubatswe mu 1889 kugira ngo yerekane ubushobozi bw’u Bufaransa mu Imurikagurisha Mpuzamahanga rya Paris, kandi wari waragenewe gusenywa nyuma y’imyaka 20. Nyuma byaje kugaragara ko ushobora gukoreshwa mu itumanaho rya radiyo, bituma urekwa gusenywa.
2. Wabaye inyubako ndende kurusha izindi ku Isi
Igihe watangizwaga mu 1889, Eiffel Tower yari ifite uburebure bwa metero zirenga 300, bituma iba inyubako ndende kurusha izindi ku Isi icyo gihe. Yakomeje gufata uwo mwanya kugeza mu 1930.
3. Wubatswe mu gihe gito gitangaje
Kubaka uyu munara byatwaye imyaka ibiri, amezi abiri n’iminsi itanu gusa, ibintu byafatwaga nk’igitangaza cy’ubwubatsi muri icyo gihe. Wubatswe ukoresheje ibice by’icyuma birenga 18,000 bifatanyijwe n’imisumari yihariye irenga miliyoni 2.5.
4. Abantu benshi barawunenze mbere yo kuwukunda
Mbere y’uko urangira kubakwa, abanditsi, abahanzi n’abanyabugeni benshi bo mu Bufaransa bawunenze bavuga ko uzangiza ubwiza bwa Paris. Nyuma yaho, uwo munara wahindutse ikimenyetso gikomeye cy’u Bufaransa n’umujyi wa Paris.
5. Urahinduka mu burebure bitewe n’ubushyuhe
Kubera ko wubakishijwe ibyuma, ubushyuhe bwo mu mpeshyi butuma waguka gato, bikaba bishobora gutuma wongeraho santimetero nke ku burebure bwawo.
6. Uramurika mu buryo bushimisha abantu benshi
Iyo bwije, Eiffel Tower ucana amatara menshi cyane kandi buri saha ukarabagirana mu minota mike, ibintu bikurura imbaga y’abakerarugendo bifuza kuwureba no kuwufotora.
7. Hejuru yawo hagaragara Paris yose
Abasura uyu munara bashobora kuwuzamukaho bakarebera hejuru umujyi wa Paris hafi ya wose. Ibi bituma uba ahantu heza cyane ho gufatira amafoto no kureba ibyiza by’umujyi.
8. Gustave Eiffel yari afite icyumba cye hejuru y’umunara
Uwawushushanyije, Gustave Eiffel, yari yarubatse icyumba cye bwite ku rwego rwo hejuru rw’umunara aho yakiriraga abashyitsi bakomeye ndetse agakoreramo ubushakashatsi.
9. Ni kimwe mu bibanza bisurwa cyane ku Isi
Eiffel Tower ni cyo kimenyetso cya Paris gisurwa cyane kurusha ibindi, aho buri mwaka abantu bagera kuri miliyoni 7 baturuka impande zose z’Isi baza kuwureba.
10. Yabaye ikimenyetso cy’urukundo n’ubukerarugendo
Uyu munsi, Eiffel Tower ntabwo ari inyubako gusa. Wahindutse ikimenyetso cy’urukundo, ubuhanzi n’ubukerarugendo ku rwego mpuzamahanga. Ni imwe mu nyubako zifotorwa cyane ku Isi kandi ikunze kugaragara muri filime, amashusho y’indirimbo ndetse no mu matangazo yamamaza.
Nubwo umaze imyaka irenga 135 wubatswe, Eiffel Tower ikomeje kuba kimwe mu bitangaza by’ubwubatsi bikurura amaso y’abatuye Isi. Ibyaranze amateka yayo, uburyo yubatswemo ndetse n’ubwiza bwayo ni byo bituma ikomeza kuba imwe mu nyubako zizwi cyane ku Isi.




Umunara wa Eiffel urakunzwe cyane ndetse abarenga Miliyoni 7 bawusura buri mwaka
