Umujyi
wa Kigali washyizeho iri tambamira ugaragaza ko aba bombi babukasemo ibibanza
mu buryo budakurikije amategeko, nyamara bo bagaragaza ko kubugurisha bijyanye
n’uko babyifuza babifitiye uburenganzira kuko ubwo butaka babufitiye
icyangombwa.
Ni
ubutaka bungana na hegitari 9.429 bufite UPI 1/05/04/05/157 buherereye mu
Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kagarama mu Kagari ka Rukatsa.
Mu
iburanisha ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 26 Werurwe
2026, hari impande eshatu zari zihagarariwe n’abunganizi mu mategeko ndetse
n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka (NLA) cyari kihafite umwavoka.
Mu
rukiko, Umujyi wa Kigali uvuga ko sosiyete ya Mega Holdings yarenze
kumasezerano ikaba yaragurishije umutungo itaragombaga kuwugurisha.
Inkomoko
y’uyu mutungo nkuko Umujyi wa Kigali wabisobanuye
Umujyi
wa Kigali waje kwemerera Mega Holdings kuhagura mu 2012 ariko ntibahita
bahubaka.
Nyuma
mu 2016, Akarere ka Kicukiro buherereyemo kaje gufata umwanzuro w’uko kuva
hashize imyaka itatu budakoreshwa icyo bwagenewe bugomba gusubizwa mu maboko ya
Leta ikahakorera ibindi biri mu nyungu rusange.
Mega
Holdings yagenewe ubundi butaka i Kanombe n’i Gahanga ariko ntiyabwishimira
irabwanga hanzurwa ko isubizwa amafaranga ariko hashira umwaka Umujyi wa Kigali
utarishyura, bituma igana inkiko.
Byaje
kurangira Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rubigiyemo rufasha izo mpande
zombi kumvikana, urubanza bararuhagarika mu 2019 bemeranya ko ubutaka busubizwa
Mega Holdings.
Ibyo
bishimangirwa n’uburubanza rwabaye rufite RAD 00147/2018/TGI/NYGE aho Umujyi wa
Kigali waretse ikirego ugasaba ko habaho ubuhuza ubwo bwumvikane bwaje gukorwa
impande zose yaba umujyi wa Kigali, akarere ka Kicukiro ndetse n’ubuyobozi
bukuru bwa RDB bemeranywa ko umutungo uguma mu maboka ya Mega Holdings Ltd,
ikawubyaza umusaruro.
Nyuma
y’uko iyo sosiyete isubijwe bwa butaka yaje kubwubakamo inzu ebyiri zigeretse
za ‘apartments’ ahandi ifata umwanzuro wo kuhagurisha ari naho Isingizwe
yinjirira muri iyo dosiye.
Isingizwe
Yves yaguze ubwo butaka arenga Miliyari 5 Frw ndetse ahita akatamo ibibanza
atangira kubigurisha abantu batandukanye.
Umujyi
wa Kigali wo uvuga ko Sosiyete Mega Holdings Ltd yahawe inshingano zo kuhubaka
amazu Real Estate ko itagomba kuhagurisha.
Abunganira
umuturage na Mega Holdings Ltd bo bavuga ko ibyo Umujyi wa Kigali uvuga atari
ukuri kuko utagaragaza aho babyumvikaniye cyangwa inyandiko iyo ariyo yose
bagiranye ibategeka ibyo uvuga cyangwa ibabuza kugurisha undi muntu uwo ari we
wese.
Mu
kugura ubutaka ntibigeze babategeka ibyo bagomba kubukoresha, bakaba bari
bafite uburenganzira bwo kubugurisha kubutangaho ingwate ndetse no kubukodesha.
Akomeza
avuga ko umushinga wo kubaka atari Akarere kabitegetse ahubwo ni umushinga Mega
Holdings Ltd yagejeje mu karere barawemera bemera kubagurisha ubutaka, bungana
na Hegitari 10.
Yagaragaje
ko no muri ayo masezerano nta ngingo igaragaza ko Mega Holdings itemerewe
kugurisha ubwo butaka irimo ndetse ko ibijyanye n’ubukode Umujyi wa Kigali
uvuga bisa n’urwitwazo kuko ari rusange aho buri muntu utunze ubutaka ari ko
biba bimeze kandi ko aba yemerewe kubukoresha icyo ashaka.
Umujyi wa Kigali
wo uvuga ko Mega Holdings Ltd yahawe
amazu ku bw’inyungu Rusange
Uwunganira
umuturage urega avuga ko niba Umujyi wa Kigali warasabaga Mega Holdings Ltd
kubaka amazu yategetswe ifite ubu inafite ububasha bwo gutegeka abaguze
(ubutaka) amazu bagomba kuhubaka.
Uwunganira
Umujyi wa Kigali yemeye ko ubwo butaka bwari mu maboko y’iyo sosiyete ariko
agaragaza ko hari amasezerano yagiranye na yo mu Ukwakira 2021 bumvikanyemo ko
bagomba kubakamo inyubako za ‘apartments’ 46 zituza abantu benshi kandi ikibazo
kizaba bazakiranurwa mu buryo bw’ubwumvikane.
Yagaragaje
ko ayo masezerano ubu agifite agaciro kuko impande zombi zitigeze ziyatesha
agaciro bityo ko Mega Holdings yayarenzeho ikagurisha ubwo butaka kandi bari
barumvikanye kubwubakamo inzu zo gutuza abantu benshi mu buryo bw’inyungu
rusange.
Yagaragaje
ko kandi ubwo butaka nubwo bwari mu maboko ya Mega Holdings bwari mu buryo
bw’ubukode ku buryo butari ubwabo burundu kandi ko mu masezerano bagiranye
harimo ingingo yo kuba bibaye ngombwa bavugurura amasezerano babyumvikanyeho
ariko ibyo byose bikaba bitarakozwe agasanga itambamira ryakozwe rifite
ishingiro.
Uwari
uhagarariye NLA yagaragaje ko kuba Mega Holdings yaragurishijwe ubwo butaka nta
kibazo ibibonamo kuko amategeko agena ko ufite icyangombwa cy’ubutaka aba ari
we nyirabwo ariko ko itambamira ryo rizavaho bikozwe n’uwarisabye.
Uruhande
rw’abunganira Isingizwe Yves, rwagaragaje ko Umujyi wa Kigali wakomeje kwitsa
ku masezerano bisa n’aho ari bishya mu rubanza kuko ubundi itambamira
ryashingiye ku kuba ibibanza byaragurishijwe bitarahabwa UPI.
Yagaragaje
ko iryo tambamira rikwiye gukurwaho haba hari n’ibyo Umujyi wa Kigali ushaka
kumvikana na Mega Holdings ukabikora nta ririho kuko umukiliya wabo akomeje
kuhahombera nk’umuntu washoyemo imari harimo amafaranga ya banki ashobora kuba
ari gutinda kuyishyura kuko ubu ihererekanya n’abaguze rudashoboka.
Mu
rukiko kuri uyu wa Kane tariki 26 Werurwe 2027, hari ingingo yagiwe impaka
yazamuwe n’abunganira Isingizwe Yves bamaganye Umujyi wa Kigali wagaragaje ko
Mega Holdings wayigurishije ubutaka ku mafaranga make ariko ngo yo ibugurisha
kuri menshi cyane kandi ntiyagira icyo iwugenera kuri ayo mafaranga.
Abunganira
Mega Holdings na Yves bagaragaje ko igiciro umuntu agurishaho ubutaka bwe
gishingira gusa ku bwumvikane n’ubugura.
Inkomoko y’iki
kibazo
Mu
2019 ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwari rumaze gufasha Umujyi wa
Kigali na Mega Holdings Ltd kumvikana, bemeranyije ko ubutaka busubizwa Mega
Holdings.
Nyuma
y’uko iyo sosiyete isubijwe bwa butaka yaje kubwubakamo inzu ebyiri zigeretse
za ‘apartments’ ahandi ifata umwanzuro wo kuhagurisha abarimo Isingizwe Yves
yinjira muri dosiye atyo.
Isingizwe
Yves yaguze ubwo butaka arenga miliyari 5 Frw ndetse ahita akatamo ibibanza
atangira kubigurisha abantu batandukanye.
Nyuma
Umujyi wa Kigali waje kubimenya muri Mutarama 2026 usaba urukiko gushyiraho
itambamira kuko wavugaga ko Isingizwe ari kugurisha ibibanza bitarahabwa UPI
kandi bishobora guteza amakimbirane.
Ibyo
byaje no kubyara urubanza ndetse Isingizwe Yves yaje gutabwa muri yombi
ashinjwa kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Mu
kuburana Isingizwe yasobanuye ko ubutaka ari kugurisha yabuguze na Mega Holdings
kandi yari abifitiye ibyangombwa aza kurekurwa ariko rya tambamira rigumaho ari
na ryo yaregeye Umujyi wa Kigali.
Nyuma
Umujyi wa Kigali waje kubimenya muri Mutarama 2026 usaba urukiko gushyiraho
itambamira kuko wavugaga ko Isingizwe ari kugurisha ibibanza bitarahabwa UPI
kandi bishobora guteza amakimbirane.
Ibyo
byaje no kubyara urubanza kuko Isingizwe Yves yaje gutabwa muri yombi ashinjwa
kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Mu
kuburana Isingizwe yasobanuye ko ubutaka ari kugurisha yabuguze na Mega
Holdings kandi yari abifitiye ibyangombwa aza kurekurwa ariko rya tambamira
rigumaho ari na ryo yaregeye Umujyi wa Kigali.
Nyuma
yo kumva impande zose, urukiko rwavuze ko urwo rubanza ruzasomwa ku itariki ya
23 Mata 2026.

Ubu
butaka bugaragara ku ifoto ni bwo bwatumye Isingizwe Yves n’umugore we,
Ihimbazwe Esther barega Umujyi wa Kigali mu rubanza ruzasomwa tariki 23 Mata
2026
