Atangaje
ibi, mu gihe ku wa 11 Kanama 2023, yahuje amagana y'abantu abamurikira Album
y'ibigo 10 yise 'Mawe' yahurijeho abahanzi bakomeye mu muziki w'u Rwanda.
Ni album
yatuye umubyeyi we wabaye urufatiro rw'inganzo ye, ndetse mu gitaramo yamugeneye
ishimwe, amugaragaza nk'umubyeyi watumye ubusizi bwe bukura.
Album ‘Mawe’
avuga ko yabaye nziza bigizwemo uruhare na Producer Element wo muri 1:55 AM wamukoreye igisigo ‘Nzoga’ yakoranye na Sekuru.
Iriho
ibisigo birimo: "Mawe", "Narakubabariye" ari kumwe na Bruce
Melodie, "Kibobo" na Juno Kizigenza, "Umwana araryoha"
yakoranye na Riderman na Peace Jolis, "Mazi ya nyanja" na Alyn Sano,
"Inyana y’inyange imara agahinda";
"Intango
y’ubumwe" ari kumwe na Buravan, Bull dogg na Mr. Kagame, "Ivanjiri
II" yakoranye na Alpha Rwirangira, "Intambara y’ibinyobwa" ari
kumwe na Rusine na Rukizangabo ndetse na "Komera mukobwa".
Nyuma
y'icyo gitaramo, uyu musizi wamamaye mu gisigo yise "Umugore si umuntu", yatangiye gutegura
Album ye ya kabiri yise 'Era', ndetse kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gicurasi
2024, yatangaje ko yashyize akadomo ku itegurwa ry'iyi Album.
Mu kiganiro
cyihariye yahaye InyaRwanda, Rumaga yavuze ko iyi Album ikoze mu buryo butandukanye
kure n'iya mbere ku kigero cya 80%. Ni album iriho ubusizi 'kuruta ubundi
buhanzi'.
Ni Album
kandi iriho indimi zirenze rumwe; bivuze ko iriho ibisigo bidakoze mu
kinyarwanda gusa, hariho n'ibindi yakoze mu izindi ndimi.
Rumaga
yavuze ko ibisigo byinshi biri kuri iyi album 'bivuga cyane ku buzima bwo mu
mutwe'. Ati 'Ni imizimizo, ubuse, ubwihebe n'urukundo ariko byose bikora ku
buzima bwo mu mutwe. Ubuzima bwo mu mutwe ni wo mutwe w'ubuzima, rero tugaburire
mu mutwe niba dushaka kwera amagara."
Yayihaye ibisobanura bitatu! Uyu musizi avuga ko igisobanuro cya mbere cy'ijambo 'Era yitiriye Album, ari ukubwira abantu gutanga umusaruro cyangwa se kwera.
Ati "Iyo 'Era'
ya mbere ivuga kwera, 'Era' ya kabiri ivuga intambwe cyangwa igihe runaka cy'ubuzima,
igisobanuro cya Gatatu cya 'Era' ni ukwezwa n'amaraso ya Kristo, ariko twebwe mu Rwanda
twejejwe n'amata, ni ukuvuga ngo ba (kuba) intungane, nicyo gisobanuro."
Ni album
avuga ko ariho ibisigo 12 bitarajya hanze, ikagira na 'Intro' na 'Outro'. Iriho
indirimbo z'abahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse n'abandi bo mu mahanga 'barimo
n'abandi abantu batari bazi'. Ni ubwa mbere azaba ashyize hanze ibisigo
yakoranye n’abahanzi bo mu mahanga.
Rumaga
yasobanuye ko iyi Album yahisemo kuyishingira ku bihangano bigaruka ku buzima
bwo mu mutwe kubera ko “bisa nk’aho hari gutakaza ubuzima ku kiremwamuntu."
Yungamo ati “Ibisigo byose biriho bikoze mu buryo
musanzwe mutamenyereye, ikaba ari Album nakoze cyane ngegenera ku buzima bwo mu
mutwe. Kuko dusa n’abantu bari kwerekera mu Isi y’imihangayiko y’ubwoko no
gutakaza ubuzima bwo mu mutwe."
Rumaga
amaze kwandika indirimbo nyinshi zirimo ‘Katapila’ ya Bruce Melody, ‘Urankunda’
ya Juno Kizigenza, ‘Bimpame’ ya Phil Peter na Marina, ‘Amashu’ ya Chris Eazy,
‘Nibido’ ya Christopher, ‘Identinte’ ya Emmy; ‘Tugende’ ya Mr Kagame na Dj
Marnaud n’izindi.
Aherutse
kubwira InyaRwanda ko impano yo kwandika indirimbo ibanzirizwa n’ubusizi
nyemvugo na nyandiko yifitemo, kandi amaze igihe kinini akoraho.
Ati
“Ntekereza ko rero umwanzuro wo gukora umuziki mu mbundo gutya utari bube
igishya, cyane ko ibyo nkora atari ukuririmba nk’umwuga untunze, Oya!
Ahubwo ari
ugufasha mu buryo bwo kureba inkuru no gutondekanya amagambo neza kandi meza,
by’igihangano umuhanzi yaririmba ukumva ko ari igihangano gifite ireme cyangwa
udushya."
Umusizi
Rumaga yatangaje ko agiye gushyira hanze Album yise ‘Era’
Rumaga
yavuze ko Album ye izaba iriho ibisigo 12, kandi birimo ibyo yakoranyeho n’abahanzi
bo mu mahanga
Rumaga
yasobanuye ko hafi 92% y’ibisigo bigize iyi Album bishingiye ku buzima bwo mu
mutwe
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'IGISIGO 'IMBUTO NK'IMPANO' CYA RUMAGA