Kwanga
kujya gutora, gutwika impapuro z’amatora kuri site zitandukanye, kugenda mu
muhanda baririmba ko badashaka Samia Suluhu Hassan, gutwika sitasiyo ya Polisi,
kurwana n’inzego, ni byo bikorwa by’imyigaragambyo biri kubera mu gihugu cya
Tanzania.
Ibyo
bikorwa by’imyigaragambyo ni ibigamije kwamagana amatora y’umukuru w’Igihugu
yabaye ku wa Gatatu ahubwo bagasaba Samia Suluhu Hassan guhita yegura mu
maguru mashya akava ku butegetsi.
Abigaragambya
biganjemo urubyiruko, bakomeje gukora ibikorwa byo gusenya ibikorwaremezo
by'umwihariko ibikorwa by’ubucuruzi by’abantu bafite amazina akomeye muri
Tanzania ndetse banakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Abigaragambya
badashaka ko Perezida Samia Suluhu Hassan akomeza kuyobora iki gihugu batwitse
iduka ry’umuhanzi Juma Jux ryari rifite agaciro ka miliyoni zigera kuri
miliyoni 700.
Juma
Jux si we muhanzi wenyine abigaragambya bakoreye ibi kuko n’umuraperi Billinas
ufite inzu y’ibijyanye na ‘Electronics’ babimukoze hakiyongeraho na
‘Restaurant’ ya Shilole nayo bamaze gutwika.
Aba
bahanzi bakaba bari kuzira kuba bashyigikiye ubuyobozi bwa Samia Suluhu Hassan.
Juma Jux aka kanya ari kubarizwa muri Nigeria aho umugore we
Priscilla Ojo avuka.
Ibi
bikorwa bikomeje gutera inkeke cyane cyane ku mitungo y’ibyamamare mu gihugu
cya Tanzania cyane ko na Diamond Platnumz yakunze kwandika ubutumwa ku mbuga
nkoranyambaga ze agaragaza ko ashyigikiye Samia Suluhu Hassan mu matora y’umukuru
w’Igihugu.
Diamond afite imitungo myinshi mu gihugu cya Tanzania harimo Radio na Televisio bya Wasafi, Studio ya Wasafi ndetse n’ibindi bikorwa byinshi by’ubucuruzi.
Si ubwoba budafite aho bushingiye ahubwo ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira imvugo z'urwango zishobora guteza ibibi cyane aho bagira bati "Boycott Diamond Platnumz" cyangwa se "Twigumure, Twange Diamond Platnumz."
Juma Jux n'umugore we bari mu gihugu cya Nigeria mu gihe imitungo yabo yatwikwaga

Imitungo ya bamwe mu byamamare byashyigikiye Samia Suluhu Hassan iri mu kangaratete
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bari gusaba kwigumura kuri Diamond bakamukorera nk'ibyo bakoreye Juma Jux
