Kubera ko uwo wihebeye ariwe gisubizo cy’ibyisihimo
byawe ni ngombwa ko buri munsi , buri saha , na buri munota ugira amagambo
umugenera kugira ngo akomeze abone ko urukundo rwawe kuri we rufite intego.
Umukunzi wawe yiriwe mu kazi , yananiwe kandi akeneye
kumva amagambo yawe meza akuvuye ku mutima.
1.Mukunzi mwiza , nshuti y’ubuzima bwanjye, dore
umugoroba urageze, ngaho reka dutekereze hamwe ibyo tuzakora ejo.Ijoro ryiza
mukunzi.
2.Uyu mugoroba ukubere mwiza, ukubere uw’umugisha maze
nibigera nijoro ukaryama urote Imana yonyine nanjye kuko aritwe tukwifuriza
ibyiza byinshi.
3.Nubwo tutari kumwe ariko uri hano hafi yanjye
mukunzi ndagukunda cyane.Umugoroba mwiza wuzuye inseko n’akanyamuneza.
4.Twirirwanye ariko uburyo wansuhuje ntabwo ndimo
kubihaga , impumuro y’ibiganza byawe yanze kumva mu mazuru,nanze gukaraba
ndetse ndaryama gutya kuko muri wowe harimo amafunguro n’ibindi nakenera.
5.Mukunzi ubu burije , nagerageje gusohoka kugira ngo
mbare umubare w’inyenyeri ziri hejuru yanjye ariko umucyo wawe uri gutuma
ntazibona.Amaso yanjye yahawe umugisha wo kwakira umucyo wawe mukunzi.Uzi ! Ubu
abandi bararyamye baziko bwije ariko njye ni kumanywa y’ihangu kuko wambereye
byose Wera wanjye.
6.Roho we ! Buriya ntabwo narinzi ko urukundo rubaho
kugeza duhuye.Nukuri narakunze cyane ndongera ndagukunda , turakomeza
turakundana.Umugoroba ukubere mwiza nk’uko nawe uri cher !
7.Mbega urukundo mfite hano udahari ! Ese kuko natinze
kuza kugusaba iwanyu ? Umbabarire nubwo ntahari ngo duhoberane butane, ambara
wa mwambaro nakuguriye maze wicare hamwe tuganire.Uri byose byanjye mutoni
wanjye.Ndagukunda.
8.Navukiye kukwitaho no kugukunda.Uyu munsi ntabwo
turi kumwe ariko nzi neza ko ahazaza iminsi yose tuzayimarana.Ngaho komeza
ugubwe neza rukundo rw’imbavu zanjye mwuka mpumeka.
9.Buriya cher, igihe cyo kwibagirwa ibyakubabaje byose
ni iki.Ngaho turiza mu rukundo rwanjye wiheshe amahoro.Ndagukunda cyane
ntuhangayike.
10.Izuba rirenga ritwibutsa ko dukundana kandi
rikatwibutsa ko dukwiriye gukundana cyane.
Amagambo watura uwo wihebeye yo ni menshi kandi ntabwo wabasha kuyarondora, rero shyira umutima hamwe , wubahe uwo mukundana, umuhe ibyo uzi
neza ko akeneye kuko ni wowe nshuti afite.
Iyi nkuru nuyikunda uyisangize inshuti zawe nazo
zitungure abo bakundana nk’uko urimo kubikora.