Ababyinnyi bagezweho kandi bakunzwe n'abatari bake mu Rwanda no mu Karere, DJ General Benda na Shakira Kay, bakomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira hanze amafoto ndetse n'amagambo y'urukundo yuzuye imitoma.
Byumwihariko ariko, uyu munsi ntusanzwe mu buzima bw'aba bombi, kuko ni isabukuru y'amavuko ya Shakira Kay, umukunzi wa General Benda.
Mu kumwifuriza isabukuru nziza, General Benda yanyarukiye ku rubuga rwa Instagram maze asaba abamukurikira kumufasha kwifuriza umukunzi we umunsi mwiza.
Yagize ati: "Mumfashe twifurize umunsi udasanzwe umukobwa utuma mwenyura, Shakira Kay. Umukobwa utuma umutima wanjye usimbuka iteka iyo mubonye. Rukundo rwanjye rero, kuri uyu munsi udasanzwe, ndashaka ko umenya neza icyo usobanuye kuri njyewe. Ntabwo uri urukundo rw'ubuzima bwanjye gusa uri umwizerwa wanjye, umufasha w'ubuzima n'imbaraga zanjye.
Hanyuma rero, ugire isabukuru nziza rukundo rwanjye Imana ikomeze kukurinda muri byose, ndagukunda cyane mukunzi."
Shakira agikubita amaso ubu butumwa bwuje amagambo y'urukundo ntiyabashije kwifata, ahubwo nawe mu butumwa buherekejwe n'imitima myinshi yashimiye 'umugabo we' wamuzikirikanye akamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.
Ati: "Dore umugabo wanjye mwiza kuruta abandi ku Isi, ufite umwanya wa mbere mu mutima wanjye. Hamwe nawe ndatsinda, hari ibyo mbasha kurenga, kandi ndishima bihagije! Ndagushimiye ku bwa buri kimwe wankoreye, ndi uwawe kandi nkukunda bisadubirwaho."
Amakuru agera ku InyaRwanda avuga ko General Benda na Shakira Kay bamaze umwaka urenga bakundana, bakaba badahwema kugaragaza urwo bakundana ku mbuga nkoranyambaga zabo nubwo hari ababifata nk'ubushuti busanzwe.
Uyu munsi ni isabukuru y'amavuko y'umubyinnyi Shakira Kay

Ni umwe mu babyinnyi b'abahanga kandi bagezweho igihugu gifite
Kuri uyu munsi udasanzwe, umukunzi we General Benda yamuteye imitoma karahava
Bongeye guhamya urwo bakundana
Bamaze umwaka urenga mu rukundo