Imitima ya zahabu-Miss Nishimwe Naomie n’abavandimwe be banyuze ababakurikira mu makanzu meza-AMAFOTO

Imyidagaduro - 08/08/2022 9:57 AM
Share:
Imitima ya zahabu-Miss Nishimwe Naomie n’abavandimwe be banyuze ababakurikira mu makanzu meza-AMAFOTO

Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie n’abavandimwe bahuriye mu itsinda rya Mackenzie rimaze kuba ubukombe mu myidagaduro nyarwanda bongeye kunyura ababakunda mu makanzu meza asa.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo ndetse n’izi nzu y’imideli yabo yitwa ‘Zoi’ basangije ababakurikira amafoto meza abagaragaza bambaye amakanzu meza arekuye yo mu ibara rya zahabu.

Abababonye buririyeho bongera kubibutsa ko ari beza kandi baberwa. Uwitwa Josine Queen yahereye ku magambo bakoresheje bavuga ko ari imitima ya zahabu, yagize ati:"Muri ab'igiciro kuruta zahabu."

Undi nawe witwa Tifah Kamikazi yagize ati: "Birandenze ". Hari n'uwitwa Navida wagize ati: "Muri beza birenze." Abandi bagiye bakoresha utumenyetso bashimangira ko babakunda kandi baberewe muri abo harimo na Miss Rwanda 2019 Meghan Nimwiza.

Ubu bwoko bw’amakanzu bumenyerewe nka ‘kiva’ bugezweho mu bari n’abategarugori b'abasilimu bigaragara ko inzu y’imideli ya Mackenzie yitwa Zoi yamaze kubona ko bikwiye ko nayo igira imyambaro yayo ikorewe mu Rwanda iri muri uwo mujyo.

Mackenzie ni itsinda ry’abakobwa b’abanyarwandakazi bafitanye isano ari bo Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie uvukana mu nda na Kathia Kamali Uwase na Brenda Iradukunda, hari kandi na mubyara wabo witwa Uwase Pamella Loana kimwe na nyirasenge Kelly Uwineza.

Aba bakobwa uko ari batanu bari mu batigisa imbuga nkoranyambaga n’imyidagaduro nyarwanda cyane cyane Instagram nubwo n’izindi ari uko. Nishimwe Naomie aherutse gutangiza ikiganiro kuri Youtube agenda aganirizamo ubuzima bwe, umukunzi we, abavandimwe be n’inshuti ze muri rusange.

Miss Nishimwe Naomie n'abavandimwe be mu makanzu meza

Ibyishimo byari byose ku bagize Mackenzie

Mackenzie imaze kuba ubukombe mu mideli yaba mu kuyimurika no kuyitunganya binyuze mu nzu yabo y'imideli ya Zoi

KANDA HANO UREBE UBUZIMA BWA BURI MUNSI BW'ABA BAKOBWA BY'UMWIHARIKO MISS NISHIMWE NAOMIE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...