Raporo zigaragaza ko imwe mu miti ikoreshwa mu kuvura umuvuduko ukabije w’amaraso ishobora kugira uruhare mu guhindura imikorere y’impyiko cyangwa kuzamura urugero rwa potasiyumu mu maraso. Ibi bituma abantu bayifata bagomba gukurikiranwa n’abaganga, cyane cyane abafite indwara z’impyiko cyangwa izindi ndwara zidakira.
Urugero ni Ramipril, umwe mu miti ikoreshwa mu kuvura umuvuduko ukabije w’amaraso, kunanirwa k’umutima ndetse n’indwara zimwe z’impyiko.
Mu Bwongereza, muri Gicurasi 2026, habayeho kwibutsa icyiciro kimwe cya Ramipril 2.5 mg kubera ikibazo cy’imipaki: hari udusashe tw’imiti ya 10 mg twasanze mu dusanduku twagombaga kuba turimo 2.5 mg.
Abantu bashobora kuba banyweye igipimo kirenze icyo bagenewe bashobora kugira ibimenyetso birimo kuzungera, gucika intege cyangwa kugira umuvuduko w’amaraso muke, ndetse hakaba hashobora kubaho n’impinduka mu mikorere y’impyiko.
Icyakora, ibi ntibisobanura ko abantu bose bafata imiti y’umuvuduko w’amaraso bagomba guhita bayihagarika. Guhagarika imiti nk’iyi utabanje kugisha inama muganga bishobora guteza ibindi bibazo.
Umuntu ufata imiti y’umuvuduko w’amaraso akwiye gukurikiza amabwiriza y’umuganga no kumumenyesha ibimenyetso bidasanzwe cyangwa impinduka ku miti ahawe.
Abafite indwara z’impyiko, umuvuduko w’amaraso, diyabete cyangwa abafata imiti myinshi icyarimwe bo baba bakeneye gukurikiranwa by’umwihariko kugira ngo harebwe uko impyiko zikora n’uko umubiri wakira imiti.
Muri rusange, imiti y’umuvuduko w’amaraso ifasha abantu benshi kugenzura umuvuduko wabo no kwirinda ibibazo bikomeye by’umutima n’imitsi. Icyakora, imwe muri iyi miti ishobora kugira ingaruka ku mikorere y’impyiko, cyane cyane ku bantu basanzwe bafite ibibazo byazo.
Ni yo mpamvu ari ngombwa kuyifata hakurikijwe amabwiriza ya muganga, kwisuzumisha uko bikwiye no kutayihagarika umuntu ku giti cye

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abarwayi ba diyabete yo mu bwoko bwa 2 bafata imiti yo mu itsinda rya dihydropyridine calcium-channel blockers, nka amlodipine, bafite ibyago biri hejuru ku kigero cya 33% byo kugira ibibazo by’ubuzima
