Nta
kintu kiri kugarukwaho cyane nk’inkuru y’umukobwa w’imyaka 44 wanze gushaka
umugabo kubera agahinda avuga ko yatewe na Dr.Ernest Nsabimana wahoze ari
Minisitiri w'ibikorwaremezo wari waramwemereye kuzamugira umugore nyuma akaza
kumutera uw’inyuma.
Ni
urubanza rwabaye ku wa 16 Nzeri 2025 mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aho
Chantal avuga ko Dr Erneste Nsabimana agomba kumuvuza agahinda gakabije yamuteye
mu mwaka wa 2009 ubwo bakundanaga amezi atatu.
Guhura
no gukundana kwa Dr Erneste na Muganga Chantal
Uyu
mukobwa watewe ibikomere na Dr Nsabimana Erneste, avuga ko
yamenyanye bwa mbere na Dr Erneste ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye iwabo i Huye
icyo gihe Dr Erneste nawe akaba yarigaga muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye.
Chantal
yaje gukundwa n’umusore w’inshuti ya Dr Erneste hanyuma uwo musore agenda
amuratira abandi biganaga muri kaminuza harimo na Dr Erneste ariko baza kuba
inshuti cyane ubwo uyu mukobwa yacuruzaga amata hafi ya kaminuza.
Baje
gukomeza kuba inshuti kugera ubwo Chantal aje muri Kigali ndetse bakajya banasurana
ariko icyo gihe Chantal ariwe ushyira imbaraga nyinshi mu mubano n’ubucuti
bwabo kuko uyu mukobwa avuga ko yaje kumenya ko icyo gihe Dr Erneste yari afite
undi mukunzi.
Nyuma
y’aho, Chantal yaje kurekana na Dr Erneste nyuma y’uko yabonaga iby’urukundo
rwabo yashakaga bitagishobotse. Nyuma y’umwaka batakivugana, baje kongera
guhurira i Kigali, Chantal yarabonye umuterankunga w’umuzungu afite amafaranga
hanyuma Dr Erneste yongera kumwiryoshyaho umubano urazuka.
Icyo
gihe yahise amubwira ko atekereza gushaka umugore ariko atari yabona uwo
yifuza nuko bakomeza kuvugana nyuma muri Kanama 2009 amubwira ko batera
igikumwe bagahita bibanira ariko icyo gihe Chantal ntiyahita abyiyumvamo.
Nyuma
baje gukomeza gukundana ndetse Chantal akajya ajya kumusura ku kazi ke nawe
amwereka abakozi bakorana, baramenyana ndetse akajya yirirwa amurata mu bandi
bakozi bakoranaga muri ETO Kicukiro. Gusa icyo gihe Erneste yakundwaga cyane n’abakobwa
benshi.
Mu
gihe Chantal yiteguraga kurushinga arimo abibwira inshuti n’abavandimwe be bose,
yatunguwe no kumva ko Dr Erneste yashatse undi mugore nyuma amenya ko uwo mukobwa
bashyingiranywe yajyaga ajya kumutekera. Avuga ko ubukwe bwabo bwabaye nk’ubw'ubujura
kuko byabaye mu ibanga rikomeye cyane.
Icyo
gihe kuva mu mpera z’umwaka wa 2009, Muganga Chantal nibwo yahise atangira kugira uburwayi bw’agahinda gakabije ahita ajya mu mwuga wo gukina filime ndetse no
kuririmba aho yibandaga cyane ku byamubayeho muri icyo gihe cyose.
Chantal
avuga ko aterwa agahinda no kuba Dr Erneste afite imfura y’imyaka 15 kandi we
atari yabyara. Agira ati “N’ubu akenshi mu bintu bintera agahinda, ntekereza
umwana we w’imyaka 15 kandi njyewe nta mwana mfite. Icyo kintu gikunda kumbabaza.”
Avuga
ko impamvu yo kudashaka no kutabyara ari ibikomere yatewe n’urwo rukundo avuga
ko n’ubwo imyaka 15 ishize ariko nta muntu yakwemera gushyingiranwa nawe. Ati “Oya
nagize ibikomere birakomeza birangora. None se nta bantu nakundanye nabo bari
bafite gahunda yo kunshyira mu rugo?”
Arakomeza
ati “Nakundanye n’umusirikare ariko yari afite ibikomere nk’ibyange. Nyuma yaho
nakundanye n’abantu bafite ibikomere nk’ibyange tukaganira bigapfa kuko umuntu
wakomeretse… n’ubwo haciyeho igihe, nta muntu naha igikumwe kuko nagira ‘stroke’
nkapfa.”
Chantal
asobanura ko yongeye gushengurwa cyane n’amagambo ya Dr Erneste ubwo baheruka
guhura kuko icyo gihe yamubwiye ngo “Chantal, ko uri mwiza kubera iki
utarongorwa?”
Avuga
ko Dr Nsabimana agirwa Minisitiri atigeze asinzira ndetse yakomeje gushengurwa
n’uko yamwiciyeho ntamuhe no ku mafaranga bigatuma ashaka kwiyahura.
Ati
“Hari n’igihe nageragezaga kwiyahura ariko bakamfata kubera icyo gikomere.
Ukabona umuntu wakwiciye ubuzima, abayeho neza, akakwima no ku mafaranga, nabyo
bigakomeza kumbabaza. Ndetse ndibuka ko aba Minisitiri naraye ndira kubera ko
umugabo wanjye yabaye umuntu ukomeye kandi atamvugisha.”
Avuga
ko nyuma yaje kuganira na Maitre Butare hanyuma amubwira ko yakundanye n’umuntu
ukomeye akaba atamufasha nuko undi amubwira ko niba afite ibihamya bamujyana
mu nkiko ahera ko ashaka ibyangombwa byo kwitwaza mu rukiko.
Ati: “Naramubwiye nti uyu muntu ko akomeye kandi nkaba mbana n’igikomere yanteye,
nkaba mbana n’uburwayi budakira sinzinzira, mpora naniwe, ibintu nk’ibyo hanyuma
arambwira ati niba mfite gihamya twamurega.”
Avuga ko gihamya afite ari uko yamuhamagaye akiba Minisitiri akamusaba kumuvuza ariko undi akamwima amatwi akamwihorera bikomeza kumutera akandi gahinda gakomeye cyane.