Jordyn Woods umunyamidelikazi ukunzwe cyane muri Amerika akaba no ku rutonde rw'abakobwa bakize bakiri bato, kuri ubu uyu mukobwa wamenyekanye cyane kubera kuba inshuti magara ya Kylie Jenner akomeje kuvugisha abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko igitsinagabo. Imiterere ya Jordyn Woods ikaba ikomeje kutavugwaho rumwe kuko bamwe bavuga ko itari karemano naho abandi bakabyemeza.
Ikinyamakuru People Magazine cyatangaje ko Jordyn Woods w'imyaka 24 y'amavuko yatangiye kwerekana imideli afite imyaka 16. Azwiho kuba yarahoze ari inshuti ya hafi y'umuryango waba Kardashian ndetse yanahoze ari inshuti magara ya Kylie Jenner aho bashwanye muri 2019 ubwo byavugwaga ko yaba yararyamanye na Tristan Thompson wari umugabo wa Khloe Kardashian mukuru wa Kylie Jenner.
Jordyn Woods arikumwe na Kylie Jenner bahoze ari inshuti.
Nyuma yo gushwana na Kylie Jenner, Jordyn Woods yarushijeho kwamamara ari nako yamamariza inzu z'imideli zikomeye zirimo nka L' Oreal Paris, Mabelline,Louis Vuitton n'izindi.Uyu mukobwa w'uburanga kandi azwiho kuba yaragiye mu mashusho y'indirimbo Bobo Au Coeur y'umuhanzi Dadju ukunzwe mu Bufaransa, Jordyn Woods akaba akundana n'umukinnyi wa Basket witwa Karl Anthony bamaranye imyaka ibiri.
Jordyn Woods arikumwe n'umukunzi we Karl Anthony.
People Magazine ikomeza ivuga ko Jordyn Woods utunze miliyoni 6 za madolari akomeje kuvugisha no guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga aho abenshi bavuga ko imiterere ye yaba atari karemano ahubwo ko yagiye kwibagisha (Plastc Surgery) bakamuha imiterere myiza ibereye ijisho. Nyamara nubwo bavuga ko Jordyn Woods yikoresheje ku giti cye ntabwo arabyemera cyangwa ngo abihakane.
Mu mafoto akurikira irebere umunyamideli Jordyn Woods utunze miliyoni 6 za madolari ukomeje kuvugisha benshi:
