Dj Khaled na Future nabo bagaragaye muri izi mvururu bakiza abashyamiranaga. Nk’uko urubuga TMZ rubitangaza, abibibonye barutangarije ko ubwo ibi birori byari birimbanije, ibyishimo ari byose umwe mu bari baje baherekeje umuhanzi Chris Brown yakubise ikofe umwe mu bari baje bashagaye itsinda Migos imirwano itangira ubwo.
Chris Brown yahise atangira kurwana gusa inshuti ze ziramufata ndetse Dj Khaled wari kumwe n’umuhungu we Asahd na Future wari kumwe n’umukunzi we nabo baza gutanga ubufasha. Gusa byarangiye Chris Brown ntawe akubise ikofe ndetse ntabwo yigeze atabwa muri yombi ndetse n’umwana wa Dj Khaled nta kibazo namba yahagiriye.
Dj Khaled na Future baje gutanga ubufasha muri iyi mirwano.