Mu butumwa Mimi yanyujije
ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: "Umunsi mwiza w’amavuko ku mwami wanjye! Ndi umunyamugisha
kukugira iteka. Nsenga Imana ngo yuzuze urukundo n’ibyishimo bitagira ingano umutima
wawe iteka;
Nkwifurije indi myaka myinshi navuga byinshi ariko urabizi. Myla ni umunyamugisha kukugira! Iminsi yanjye isumba iyindi ni iyo ndi kumwe na we."
Isabukuru ya Meddy ibaye iya 2 yizihije abana na Mimi nk’umugabo n’umugore. Aba bombi bahuye mu myaka ya 2016, barahuza birangira baniyemeje kubana. Kuri ubu Meddy yizihije isabukuru y’imyaka 33 dore ko yabonye izuba kuwa 07 Kanama 1989. Si Mimi kandi wenyine wifurije isabukuru nziza Meddy kuko n’abandi benshi bayimwifurije barimo Lick Lick, Ernesto, Uncle Austin na Dj Toxxyk.
Mu mashusho Mimi
yifashishije yifuriza isabukuru nziza Meddy agaragaza uyu muhanzi akina n’umukobwa
wabo Myla
Meddy n'umugore we Mimi
Meddy yizihije isabukuru y'amavuko y'imyaka 33
Mimi yongeye guhamya urwo akunda Meddy avuga ko ari umunyamugisha kumugira