Iminsi yanjye isumba iyindi ni iyo ndi kumwe na we-Mimi yifurije isabukuru nziza umugabo we Meddy amuhamiriza ko azahora amukunda

Imyidagaduro - 08/08/2022 9:20 AM
Share:
Iminsi yanjye isumba iyindi ni iyo ndi kumwe na we-Mimi yifurije isabukuru nziza umugabo we Meddy amuhamiriza ko azahora amukunda

Meddy wizihije isabukuru y’amavuko, yatatswe ubukaka n’umugore we bamaze umwaka urenga biyemeje kubana akaramata amuhamiriza ko yagize umugisha we n’umukobwa wabo Myla wo kumugira.

Mu butumwa Mimi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: "Umunsi mwiza w’amavuko ku mwami wanjye! Ndi umunyamugisha kukugira iteka. Nsenga Imana ngo yuzuze urukundo n’ibyishimo bitagira ingano umutima wawe iteka;

Nkwifurije indi myaka myinshi navuga byinshi ariko urabizi. Myla ni umunyamugisha kukugira! Iminsi yanjye isumba iyindi ni iyo ndi kumwe na we." 

Isabukuru ya Meddy ibaye iya 2 yizihije abana na Mimi nk’umugabo n’umugore. Aba bombi bahuye mu myaka ya 2016, barahuza birangira baniyemeje kubana. Kuri ubu Meddy yizihije isabukuru y’imyaka 33 dore ko yabonye izuba kuwa 07 Kanama 1989. Si Mimi kandi wenyine wifurije isabukuru nziza Meddy kuko n’abandi benshi bayimwifurije barimo Lick Lick, Ernesto, Uncle Austin na Dj Toxxyk.

Mu mashusho Mimi yifashishije yifuriza isabukuru nziza Meddy agaragaza uyu muhanzi akina n’umukobwa wabo Myla

Meddy n'umugore we Mimi

Meddy yizihije isabukuru y'amavuko y'imyaka 33

Mimi yongeye guhamya urwo akunda Meddy avuga ko ari umunyamugisha kumugira


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...