Umuziki, ni kimwe mu
bizamura imisemburo y’ibyishimo, abantu bakabasha gususuruka. Kuri ubu, hari
umubare munini w’abantu bamaze kwitaba Imana kuva uyu mwaka watangira, kandi
nubwo hasigaye iminsi itagera kuri 20 ngo umwaka urangire nabwo hari benshi
batazashobora kuwusoza.
Mu minsi mikuru isoza
umwaka (Noheli na Bonane), buri wese akora icyo ashoboye agasoza umwaka yishimye
ndetse agatangira undi yishimye kurushaho.
Ahenshi mu ngo, ku
mihanda, mu tubari n’ahandi usanga utu radio ndetse na za televiziyo zicuranga
indirimbo zijyanye no gusoza umwaka ukabona abantu bizihiwe, cyane ko abantu
hafi ya bose baba bateraniye hamwe nk’imiryango bamwe basohotse, abandi
bataramiye iwabo mu ngo.
Nubwo ibi bihe bigira
indirimbo nyinshi, uyu munsi InyaRwanda yaguhitiyemo 10 muri zo zikunze
kwifashishwa mu minsi mikuru isoza umwaka ziganjemo izahimbwe n’abahanzi
nyarwanda mu bihe byashize.
1. Bonne
Année - Orchestre Impala de Kigali
2. Bonane
(Urambara iki) – Makonikoshwa
3. Bonne
Année – Tolerance Musica
4. Bonane
- Deejay Pius, Alyn Sano na Bushali
5. Umwaka
Mushya - Orchestre Nyampinga
6. Halleluya
muzagire umwaka mwiza
7. Gloria!
- Alain MUKU
8. Abijuru
baririmba - Chorale de Kigali
9. We
Wish You a Merry Christmas
10. Joy To The World