Iyi
filime izakinwa n’abakinnyi barimo Sebastian Croft, Charithra Chandran, Tanner
Buchanan, Daisy Jelly, Lucy Punch, Kunal Nayyal, Nick Frost, Guz Khan, Tim
Downie, Kasper Knopf, Jocelyn Jee,na Mddie
Holliday.
Tariki
5 Mata umwaka wa 2024 nibwo iyi filime izashyirwa hanze ikubiyemo amasomo y’urukundo
n’ubuzima busanzwe. Ikindi kandi yiganjemo urwenya.
"How to date Billy Walsh" ishingiye ku nkuru yo kubabazwa n’urukundo rw’abana babiri bari inshuti
magara, bigana mu mashuri yisumbuye ndetse bikangiza n’umubano wabo , bakabana barebana ay’ingwe.
Umusore
witwa Archie yakundaga umukobwa witwa Amelia ariko agatinya kubimubwira. Aba
bari inshuti kuva mu bwana bagira umubano umeze nk’ubuvandimwe bituma uyu
muhungu akomeza kwitinya igihe bari ku ntebe y'ishuri.
Agahinda
kavutse kuri uyu muhungu ubwo yamenyaga ko uyu mukobwa Amelia yihebeye umuhungu
mushya wari woherejwe ku kigo cyabo witwa Billy, ababazwa no kuba yaratinze
kubivuga, ibyo bibatera guhangana mu bushuti bwabo.

Iyi filime izashyirwa ku mbuga zirimo Prime
Video itegerejwe na benshi bihebeye filime zigaruka ku buzima bw’urukundo
ndetse no kubaka umubano mwiza hirengagijwe imbogamizi zatandukanya abantu.