Ibi byatumye benshi bibaza ibanga ry’uyu muhanzi umaze imyaka igera kuri 20 ku isonga ry’umuziki, ndetse bamwe batangira gusobanukirwa ko igisubizo kiri mu rugendo rwe rurerure rwaranzwe n’impano, ubwitange, ubwitonzi n’imikorere ihamye.
Yavukiye i Kigali, akurira mu muziki no mu burere bwiza
Ruhumuriza James wamamaye nka King James yavukiye i Kigali ku wa 1 Mata 1990, avukira mu bitaro bya CHUK. Ni umwana wa gatandatu mu bana barindwi, akaba yararerewe mu muryango w’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi.
Gyukurira mu muryango w'abakristo, ni ibintu byamufashije gukura afite imyitwarire myiza, ikinyabupfura n’indangagaciro zamufashije kuramba mu muziki atarangwa n’amakimbirane cyangwa imyitwarire ituma bamwe mu bahanzi bata umurongo.
Impano ye yo kuririmba yatangiye kugaragara mu mwaka wa 2006 ubwo yigaga kuri APE Rugunga, aho yatangiye kuririmba indirimbo ziganjemo izo mu njyana ya R&B.
Nyuma yaje gukomereza amasomo muri Mount Kenya University mu ishami ry’itangazamakuru, ibintu byamufashije gusobanukirwa neza uko yubaka izina rye no kubana neza n’itangazamakuru ndetse n’abafana.
Indirimbo zamugize “Umwami w’imitoma”
Mu mateka y’umuziki nyarwanda, indirimbo “Intinyi” yo mu 2009 ni yo yabaye intangiriro ikomeye y’izina rya King James. Nyuma yayo, yakomeje gusohora indirimbo zakunzwe cyane n'urubyiruko rw'icyo gihe ndetse n'abakuze.
Izo ndirimbo zirimo “Naratomboye”, “Buhoro Buhoro”, “Ndakwizera”, “Ganyobwe”, “Icyangombwa” na “Ndagukumbuye”, n’izindi zamugize umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo, bituma ahabwa izina ry’“Umwami w’imitoma”.
Ibihembo nyamukuru yagiye atwara:
Mu rugendo rwe, yagiye yegukana ibihembo bitandukanye byamuhesheje icyubahiro, birimo Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) ya 2012, aho yabaye umuhanzi wa kabiri wegukanye iri rushanwa rikomeye mu Rwanda, ahigika abahanzi bakomeye nka Jay Polly na Dream Boys. Icyo gihe yahembwe miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yagiye kandi yitwara neza muri Salax Awards, aho yegukanye ibihembo birimo Best Male Artist na Artist of the Year mu 2011, ndetse akomeza no kwegukana ibihembo bya Best R&B Artist inshuro zitandukanye.
Ku rwego mpuzamahanga, yagiye ahatana mu bihembo bya PAM Awards (Pearl of Africa Music Awards) byaberaga muri Uganda, anahabwa ibihembo bitandukanye n’imbuga n’amaradiyo nk’umuhanzi wahize abandi mu bihe by’impeshyi.
Uretse ibihembo, yagiye anahabwa amashimwe n’ibigo by’ubucuruzi n’abategura ibirori kubera uruhare rwe mu guteza imbere umuziki nyarwanda no kwamamaza ibirango bitandukanye nka Airtel Rwanda na Primus.
Ni umucuruzi ukomeye wanze guterwa ipfunwe n’ubukene
King James ni umwe mu bahanzi bashyize imbaraga mu bucuruzi, aho afite ibikorwa bitandukanye birimo uruganda rutunganya ibigori bikavamo kawunga, supermarket, n’umushinga wa Zana Talent ufasha kuzamura impano z’abahanzi bakizamuka.
Ibi byatumye ataririmba agamije gushaka imibereho gusa, ahubwo akora umuziki awukunda kandi agashyira imbere ireme ry’ibihangano bye.
BK Arena: Amateka mashya nyuma y’imyaka 20
Igitaramo cye giteganyijwe ku wa 1 Kanama 2026 muri BK Arena ni kimwe mu bitegerejwe cyane, kuko kizaba ari icyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki. Kuba amatike yamaze gushira mu minsi itatu gusa ni ikimenyetso gikomeye cy’urukundo abafana bamufitiye n’uko afite abakunzi benshi bamushyigikiye kuva kera kugeza ubu.
Benshi mu bakunzi be bavuga ko bakuranye n’indirimbo ze kuva mu mashuri yisumbuye, bigatuma iki gitaramo kiba nk’igihe cyo gusubiza amaso inyuma no kwizihiza urugendo rurerure rw’umuziki we.
Ni iki cyafashije King james kuzuza BK Arena mbere y'amezi atatu ngo igitaramo kibe?
Nubwo amatike yamaze gushira kare, amaso yose ahanzwe kuri King James ngo harebwe niba azabasha kunyura abafana be mu gitaramo kizitabirwa n’imbaga ishobora kurenga ibihumbi 10.
Urebye amateka amaze kwandika n’urukundo abafana bamugaragariza, benshi bemeza ko iki gitaramo cye gishobora kuzaba kimwe mu byibukwa cyane mu mateka y’umuziki nyarwanda.
Hari n’abatangiye kwibaza niba yategura undi munsi wa kabiri w'igitaramo, cyangwa se akazagera no ku rwego rwo gukorera igitaramo kuri Stade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45, nk’uko bikorwa n’abahanzi mpuzamahanga.

King James amaze imyaka 20 mu bwamamare

Indirimbo zamugize “Umwami w’imitoma” harimo iyitwa "Intinyi"

King James yanditse amateka aho amatike y'igitaramo cye yashize nyuma y'iminsi 3 gusa agiye ku isoko
