Iminsi 226 iruzuye abanyarwanda bategereje indirimbo ya Bruce Melodie na Diamond

Imyidagaduro - 19/11/2025 8:37 AM
Share:

Umwanditsi:

Iminsi 226 iruzuye abanyarwanda bategereje indirimbo ya Bruce Melodie na Diamond

Mu ijoro ryo ku wa 06 Mata 2025, ni bwo Bruce Melodie yashyize hanze amashusho amugaragaza ari kumwe na Diamond bari gukora indirimbo yari kujya hanze mu mpeshyi ishize ariko amaso y’abakunzi b’umuziki yaheze mu karere.

Iyi ndirimbo yagaragazwaga nk’indirimbo y’akataboneka, nini cyane kandi izageza Bruce Melodie kure hashoboka ndetse umuziki we ugakomeza kwagura imipaka. Ibyo kandi byashingirwaga ku kuba iyi ndirimbo yari kuba irimo umuhanzi wo muri Nigeria, Joel Brown.

Amashusho y’iyi ndirimbo yarafashwe afatwa n’Umunya-Uganda, Sacha Vybz ndetse nyuma y’iryo fatwa ry’amashusho Joel Brown utarabashije kuba ahari yaje mu Rwanda afata amashusho ye yihariye azongerwa muyo abandi bafashe.

Nyuma y’aho, hari amakuru y’uko mu kwezi kwa karindwi abakora muri 1:55AM ireberera inyungu za Bruce Melodie batangiye kubwira bamwe mu bazwi bakoresha imbuga nkoranyambaga kwitegura gutangira kumenyekanisha indirimbo “Pom Pom” ya Bruce Melodie na Diamond.

Ni indirimbo yaciye ibintu mu Rwanda gusa dore ko kuva ayo makuru yashyuha Diamond atigeze ayivugaho cyangwa ngo agaragaze ibimenyets by’umushinga munani babundikiriye kuko no mu banyarwanda akurikira ku rubuga rwa Instagram ntabwo Bruce Melodie arimo. Abanyarwanda akurikira barimo: The Ben, Uncle Austin, Niyo Bosco, Shaddyboo na Deejay Pius.

Iyi ndirimbo yakomeje gutegerezwa cyane n’abantu ariko bigeze mu kwezi kwa cyenda, Bruce Melodie ni bwo yavuze ko indirimbo ihari kandi izajya hanze ariko babanje kureba igihe cyiza cyo kuyishyira hanze bazahurizaho uko ari abahanzi batatu.

Akazoza k’indirimbo “Pom Pom” ya Bruce Melodie na Diamond na Joel Brown

Mu mpamvu yagaragazaga zatumaga iyo ndirimbo itajya hanze, ni uko yashakaga kuyishyira hanze afite umwanya uhagije ndetse n’abo bayikoranye hanyuma bakayimenyekanisha mu buryo bwose bushoboka. Muri ayo mezi yose yategereje, nta bikorwa by’umuziki n’ibitaramo Bruce Melodie yari afite.

Mu minsi ishize, Bruce Melodie na The Ben bemeranyijwe ko bazaririmba mu gitaramo “The Groove New Year” kizaba ku munsi mukuru w'Ubunani muri BK Arena hanyuma bagahita bakora ibindi bitaramo bizenguruka intara zose z’Igihugu.

Ni ibitaramo bizaba mu ntangiriro z’umwaka utaha kandi bikaba byarashyizwemo imbaraga na 1:55AM isanzwe ireberera Bruce Melodie. Ibyo na byo byumvikana ko ari imwe mu ngingo ituma indirimbo itazajya hanze vuba kuko Bruce Melodie azaba ahugiye mu bitaramo kuruta kumenyekanisha indirimbo ye na Diamond.

Mu gihe ibyo bitaramo byaba birangiye mu mezi atatu ya mbere y’umwaka utaha, iyi ndirimbo ntabwo yahita ijya hanze ako kanya kuko abazi ibyo kubara neza iby’imiziki bahita bumva ko atari igihe cyiza cyo gushyira hanze indirimbo nshya, ahubwo byasaba gutegereza impeshyi cyangwa impera z'umwaka wa 2026.

Ugendeye ku mpamvu Bruce Melodie yatanze zatumye itinda, usanga iyi ndirimbo “Pom Pom” niba izajya hanze atari mbere y’impeshyi y’umwaka utaha kubera ibikorwa bafite bateganya kuzakora mu mezi ari imbere.

Ese Bruce Melodie yashyira hanze indirimbo “Pom Pom” akayimenyekanishiriza mu bitaramo azahuriramo na The Ben?

Bruce Melodie ndetse n’abamureberera inyungu, bakunze kugaragaza ko uyu muhanzi yarenze urwego rw’imbere mu gihugu ubu arangamiye cyane isoko ryo hanze y’Igihugu ndetse no mu bihe bitandukanye yagiye akora ibiganiro mu bitangazamakuru byo hanze y’u Rwanda.

Mu gihe yaba ahisemo kuyishyira hanze kugira ngo ayizengurukane Igihugu cyose kandi atabasha gutabanyuka ngo ajye no kuyimenyekanishiriza hanze na bagenzi be bakoranye, Bruce Melodie yaba agaragaje ko impamvu yahoze atanga zo kutayishyira hanze zari ibinyoma.

Bruce Melodie yashyize hanze amafoto ari kumwe na Diamond batunganya indirimbo yabo bise "Pom Pom" mu kwezi kwa kane uyu mwaka

Joel Brown wo muri Nigeria nawe ari muri uyu mushinga w'indirimbo ya Bruce Melodie na Diamond Platnumz

The Ben yamaze gutangaza igitaramo yatumiyemo Bruce Melodie kikaba kizanaca impaza z'umuhanzi ukomeye mu Rwanda magingo aya


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...