Iminota 7 ya 'Meditation' ishobora guhindura imikorere y'ubwonko

Ubuzima - 15/06/2026 5:02 PM
Share:
Iminota 7 ya 'Meditation' ishobora guhindura imikorere y'ubwonko

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko gukora imyitozo yo gutekereza bucece (meditation) bishobora gutuma ubwonko butangira gukora mu buryo butandukanye nyuma y'iminota ibiri cyangwa itatu gusa, bikagera ku rwego rwo hejuru hagati y'iminota irindwi n'icumi.

Abashakashatsi basanze abantu bakora iyi myitozo bagaragaza impinduka mu mikorere y'ubwonko zibafasha gutuza, kongera ubushobozi bwo kwita ku kintu kimwe no kugabanya guhangayika.

Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga 100 bafite ubunararibonye butandukanye muri meditation, harimo abari bakiyitangira n'abari bamaze igihe bayikora. Abashakashatsi bifashishije ikoranabuhanga rya EEG ripima imiraba y'amashanyarazi ikorwa n'ubwonko, basanga impinduka zitangira kugaragara nyuma y'iminota mike umuntu atangiye kwibanda ku guhumeka kwe.

Basanze imiraba y'ubwonko ifitanye isano no gutuza no kwibanda yiyongera, mu gihe ijyanye no kurangara no guhangayika igabanuka. Izi mpinduka zigaragara cyane hagati y'iminota irindwi n'icumi, bikerekana ko umuntu atagomba kumara amasaha menshi kugira ngo atangire kungukira muri iyo myitozo. 

Dr. Balachundhar Subramaniam, umwe mu bayoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko meditation ifasha ubwonko "kugabanya urusaku" rw'ibitekerezo byinshi bihora birurimo, bityo umuntu akabasha kwita ku byo ari gukora no kugenzura amarangamutima ye neza.

Abahanga bavuga ko nubwo meditation idasimbura ubuvuzi bw'indwara nk'umuhangayiko ukabije cyangwa umuvuduko ukabije w'amaraso, ishobora gufasha kugabanya stress, kunoza ibitotsi no kongera ituze mu buzima bwa buri munsi.

Ku bantu bifuza gutangira iyi myitozo, bagirwa inama yo gushaka ahantu hatuje, bakicara neza maze bakibanda ku guhumeka kwabo mu gihe cy'iminota mike buri munsi. Iyo ibitekerezo bitangiye kurangara, umuntu asabwa kubyemera nta kwicira urubanza, hanyuma akagarura ibitekerezo bye ku guhumeka.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bitanga icyizere ko no ku bantu bavuga ko badafite umwanya uhagije, iminota mike gusa yo gutekereza bucece ishobora kugira uruhare mu guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe no kugabanya umunaniro uterwa n'ibibazo bya buri munsi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...