Imikino ya Shampiyona irimo uwa Rayon Sports na Al Hilal yimuwe

Imikino - 23/02/2026 11:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Imikino ya Shampiyona irimo uwa Rayon Sports na Al Hilal  yimuwe

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) rwatangaje ko habayeho impinduka ku mikino itatu irimo uwa Rayon Sports na Al Hilal SC bitewe n'imirimo y'ingenzi n'ikibazo cy'amatara yo muri kuri Kigali Pelé Stadium.

Kuri uyu wa Mbere, Rwanda Premier League yanditse ku mbuga nkoranyambaga zayo ko kubera imirimo y'ingenzi izakorerwa kuri Kigali Pele Stadium, umukino wo ku munsi wa 21 Kiyovu Sports yari kuzakiramo Marine FC ku wa Kabiri tariki ya 24/02/2026 wasubitswe kuko iyo Stade izaba ifunze bityoigihe uzasubukurirwa kikazatangazwa.

Yavuze ko kubera ikibazo cy'amatara acanira Kigali Pele Stadium, umukino Rayon Sports izakiramo Al Hilal SC ku wa Gatatu tariki ya 25/02/2026 wakuwe saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba ushyirwa saa Cyenda z'igicamunsi.

Rwanda Premier League yavuze ko kandi umukino Al Merrikh SC yari kuzakiramo AS Muhanga ku wa Gatatu tariki ya 25/02/2026 saa Cyenda z'igicamunsi wasubitswe nawo igihe uzasubukurirwa kikazatangazwa.

Hakomeje kuba impinduka ku mikino itandukanye ya shampiyona bitewe n’ikibazo cy’amatara acakinira Kigalin Pele Stadium aho hari imikino myinshi byari biteganyijwe ko izajya ihakinirwa nimugoroba ariko ikaba irimo kwimurwa,  bikagira ingaruka no ku yindi.

Itangazo rya Rwanda Premier League ku mpinduka ku mikino itandukanye ya shampiyona



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...