Biteganyijwe ko rigomba gutangira kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Werurwe 2014 no kuwa gatatu tariki ya 19 Werurwe 2014, aho amakipe yose uko ari 32 agomba gutangira gukina.
Iri rushanwa riratangirira muri 1 cya 16, amakipe akomeye nka Rayon Sports ikina na Sunrise FC yo mu cyiciro cya kabiri, ukazabera kuri sitade ya Kigali, Musanze FC ikina na Gasabo FC ku kibuga cya Mumena.
AS Kigali niyo yegukanye iki gikombe mu mwaka w'imikino ushize
Kuri uyu wa Gatatu APR FC ikazahura na Akagera FC yo mu cyiciro cya kabiri, Espoir FC y’ i Rusizi iri gutungurana cyane yitwara neza mu cyiciro cya mbere yo ikazaba itana mu mitwe na Pepiniere FC yo mu cyiciro cya kabiri ku kibuga cy’ i Muhanga.
Dore uko imikino yose y’ igikombe cy’ amahoro 2014 iteganyijwe:
Ku wa Kabiri Tariki ya 18.03.2014
- RAYON SPORTS VS SUNRISE FC [REGIONAL(15.30)]
- ETINCELLES FC VS ETOILE DE L'EST FC [MUMENA(15.30)]
- UNITY FC VS GICUMBI FC [FERWAFA(13.00)]
- MUSANZE FC VS GASABO FC [MUMENA(13.00)]
- AS MUHANGA VS INTERFORCE FC [FERWAFA(15.30)]
- KIREHE FC VS INTARE FC [MUHANGA(13.00)]
- ASPOR VS SORWATHE FC [REGIONAL(13.00)]
- ESPOIR FC VS PEPINIERE FC [MUHANGA(15.30)]
Ku wa Gatatu Tariki ya 19.03.2014
- POLICE FC VS BUGESERA FC [REGIONAL( 15.30)]
- ISONGA FC VS KIYOVU SPORTS [KICUKIRO(15.30)]
- SEC FC VS MARINES FC [MUSANZE(15.30)]
- APR FC VS AKAGERA FC [RWAMAGANA(15.30)]
- VISION FC VS ESPERANCE FC [MUMENA (15.30)]
- AMAGAJU FC VS UNITED STARS [MUHANGA(13.00)]
- MUKURA VICTORY SPORTS VS VISION J.N [MUHANGA(15.30)]
- AS KIGALI VS RWAMAGANA CITY [FERWAFA (15.30)]
Mukundabantu Alphonse