Kuri uyu wa gatatu nibwo hateganijwe ko imikino y’ igikombe cy’ amahoro iraba ikomeza hakinwa imikino ya 1/8 cy’ irangiza aho amakipe yose uko ari 16 agomba gukina akuranwamo maze hagasigara amakipe 8 azakina imikino ya ¼ cy’ irangiza.
Ku wa gatatu tariki ya 16/04/2014 biteganijwe ko imikino yose izakinwa ku buryo bukurikira:
- POLICE FC VS. MUKURA VICTORY SPORTS umukino uzabera kuri sitade ya MUHANGA saa 15H30
- ETOILE DE L'EST FC VS. AMAGAJU FC ku kibuga cya FERWAFA ku isaha ya saa 13H00
- KIYOVU SPORTS VS. ESPERANCE FC ku kibuga cyo ku MUMENA saa 15H30
- GICUMBI FC VS. ESPOIR FC zikinire i MUHANGA saa 13H00
- SEC FC VS. ASPOR kuri sitade ya KICUKIRO saa 13H00
- MUSANZE FC VS. KIREHE FC ku kibuga cya FERWAFA saa 15H30
- APR FC VS. AS MUHANGA kuri sitade ya Kigali saa 15H30
Hateganijwe kandi umukino wa 1/16 utarabereye igihe kuko ikipe ya As Kigali yari iri mu marushanwa nyafurika. Uyu mukino ukazahuza ikipe ya As Kigali na Rwamagana City.
Ikipe ya Rayon Sports kandi yo ntago izaba ikina kuri uyu wa gatatu kuko igomba gutegereza ikipe izatsinda hagati As Kigali na Rwamagana City. Bikaba biteganijwe ko izakina ku wa gatatu tariki ya 04 Kamena 2014.
Mukundabantu Alphonse