Kuri uyu wa gatatu hateganyijwe imikino igera kuri 5, indi mikino ikazakinwa ku munsi w’ ejo. Amakipe yo mu kiciro cya mbere nka AS Kigali, Kiyovu, Musanze, Mukura, Espoir na Gicumbi niyo aza kuba akina mu gihe andi ategerejwe mu mikino izaba ku munsi w’ ejo. Iyi mikino yose igomba kubera ku bibuga bitandukanye kandi ikaza gutangira kuisaha ya saa cyenda n’ igice nk’ ibisanzwe usibye umukino uzaguhuza ikipe ya Espoir na Vision JN uza gutangira ku isaha ya saa saba zuzuye.
Ikipe ya AS Kigali yasoje shampiyona iri ku mwanya wa kabiri, ikurikiranye na APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona y’ uyu mwaka, iraza kuba ihura na Isonga yarangije kumanuka mu kiciro cya kabiri, uyu mukino ukaba uza kubera ku kibuga cya Mumena.
Ikipe ya Kiyovu Sports iraza kuba yakira ikipe ya Sorwathe iri kwitwara neza cyane mu kiciro cya kabiri aho ifite n’ amahirwe yo kuba yazazamuka mu kiciro cya mbere mu mwaka utaha w’ imikino. Uyu ukaza kuba ari umwe mu mikino ikomeye itegerejwe muri iyi mikino ya kimwe cya munani cy’ irushanwa ry’ igikombe cy’ Amahoro.
Ikipe Mukura kandi nayo ifite akazi katayoroheye ko gusezerera ikipe ya Gicumbi yitwaye neza mu mwaka w’ imikino urangiye nyamara itarahabwaga amahirwe ariko ikagenda iha akazi gakomeye amakipe akomeye yo mu kiciro cya mbere, ibibyaje gutuma umutoza wayo Ruremesha Emmanuel atorwa n’ abanyamakuru bakomeye b’ imikino hano mu Rwanda bagaragaza ko ari we mutoza wahize abandi bose bo mu kiciro cya kabiri.
DORE UKO IMIKINO YOSE ITEGANIJWE
KU WA GATATU TARIKI YA 17 KAMENA 2015 :
AS Kigali vs Isonga ( Mumena)
Mukura vs Gicumbi ( Muhanga)
Kiyovu vs Sorwathe (FEFRWAFA)
Musanze vs Etencelles ( Musanze)
Espoir vs Vision JN (Muhanga @ 13 :00)
KU WA KANE TARIKI YA 18 KAMENA 2015 :
Police FC vs Sunrise (Mumena)
Rayon Sports vs SEC (Kicukiro)
APR FC vs Bugesera (FERWAFA)