Tariki ya 15 Kanama 2025 ni bwo Rayon Sports izakorera ibirori byo kwizihiza umunsi wayo uzwi nk'uw’Igikundiro muri Stade Amahoro.
Kuri uyu munsi hazaba ibikorwa birimo kwerekana abakinnyi bashya yasinyishije, abafatanyabikorwa izakorana nabo mu mwaka utaha w’imikino, kwerekana imyambaro mishya ndetse n’ibindi. Izanakina umukino wa gicuti na Yanga SC yo muri Tanzania.
Mbere y’uko uyu munsi ugera uzabanzirizwa n’Icyumweru cyiswe ‘Rayon seek’. Muri iki Cyumweru hazabamo ibikorwa bitandukanye birimo imikino ya gicuti iyi kipe yambara ubururu n’umweru izakina.
Kizatangira tariki ya 1 Kanama aho Rayon Sports izaba iri mu karere ka Nyanza ikazakina na Gasogi United kuri Stade y’aka karere n’ubundi. Tariki ya 6 Kanama iyi kipe izajya mu karere ka Ngoma aho izakina na Gorilla FC kuri Stade y’aka karere.
Tariki ya 9 Kanama ho izakina na Etincelles mu karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda. Iyi mikino izajya iherekezwa n’ibitaramo bizaririmbwamo na Kenny Sol ndetse na Zeo Trap. Usibye aba bahanzi kandi hazaba hari na Anita Pendo ndetse na Dj Bisoso hazaba bavanga imiziki.
Zeo Trap yabwiye InyaRwanda ko yiteguye kuzatanga ibyishimo ku bakunzi be,abafana ba Rayon Sports ndetse n’abakunzi b’ibinyobwa bya SKOL muri rusange.
Yavuze ko asanzwe afana Rayon Sports ndetse ashimira SKOL ikomeje kujya ifasha abaraperi.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee yavuze ko Rayon week ibafasha guhura n’abafana bari bari hirya no hino ubundi bagasabana.
Guhera tariki ya 1 Kanama ubwo Rayon week izaba itangiye, SKOL izatanga ibihembo bitandukanye birimo imyambaro mishya Rayon Sports izakoresha mu mwaka utaha w’imikino ndetse n’amatike yo ku mukino w’Umunsi w’Igikundiro.
Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ‘Skol Brewery Ltd’ rusanzwe ari umufatanyabikorwa wa Rayon Sports kuva muri 2014.
Anita Pendo yavuze ko yoteguye kuzasusurutsa abakunzi ba Rayon Sports nab'ibinyobwa bya SKOL
Zeo Trup na Kenny Sol bazatarama mu bitaramo bizaherekeza imikino Rayon Sports izakina mu Cyummeru cyayo
Rayon week izaba kuva tariki ya 1 Kanama kugeza tariki ya 14