Imikino n’ibihembo mu byaranze People Matters Family Day 2026 - AMAFOTO

Imyidagaduro - 10/08/2026 10:36 AM
Share:

Umwanditsi:

Imikino n’ibihembo mu byaranze People Matters Family Day 2026 - AMAFOTO

People Matters Family Day 2026 yabereye Nyandungu Eco-Park, ihuza abana, ababyeyi n’abandi bitabiriye mu mikino n’amarushanwa atandukanye, aho abatsinze begukanye ibihembo byatanzwe n’abafatanyabikorwa, mu gikorwa cyateguwe na People Matters Rwanda ku bufatanye na Press HR Solutions.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 08 Kanama 2026 mu nsanganyamatsiko igira iti “Balancing Life, Building Stronger Families”, kigamije guha imiryango umwanya wo gusabana, kwidagadura no gukorera hamwe.

Ni umunsi udasanzwe waranzwe n'imikino y’abana, iy’abakuru ndetse n’amarushanwa yahuzaga abagize imiryango, bigatuma abitabiriye bagira umunsi wuzuye imyidagaduro n’ibyishimo.


Abana n’abakuru bahuriye mu mikino itandukanye

Mu mikino y’abana harimo Egg Race, aho abana bahataniraga gusiganwa batwaye amagi, umukino watumye abana bishima kandi ugira uruhare mu kubahuza no kubatoza gukorera hamwe.

Ku bantu bakuru, habaye Billiards, aho abitabiriye bagaragaje ubuhanga mu mukino usaba kwitonda no gutegura neza uko ukina.

Hari kandi gusiganwa mu mifuka, by'umwihariko ku bantu bafite imyaka 20 kuzamura. Uyu mukino wari mu yatumye abitabiriye basusuruka, dore ko wasabaga umuvuduko, ubuhanga ndetse n’akanyamuneza.

Uretse iyo mikino, hari n’andi marushanwa n’ibikorwa bitandukanye byari bigenewe abana n’imiryango, bigamije gutuma abantu bava mu buzima busanzwe bw’akazi bakabona umwanya wo kwidagadura bari kumwe n’abo mu miryango yabo.

Ibihembo byatumye amarushanwa arushaho kuryoha

Abatsinze imikino n’amarushanwa atandukanye bahawe ibihembo bitandukanye byatanzwe n’abafatanyabikorwa ba People Matters Family Day.

Muri ibihembo harimo ingofero n’amacupa y’amazi bya Spiro, ndetse binyuze mu mukinpo wa Family Treasure Hunting Challenge ibageza kuri Wheel of Love, abantu batsindiye ibihembo byinshi birimo urugendo rwo gusura ibirunga yatanzwe na Terrapeak, amafaranga 100,000 Frw yo guhaha imyambaro yatanzwe na Beyou, ijoro n’umuryango wose muri Signature Hotel, ndetse n’amajoro 2 muri Tea House Boutique Hotel.

Hari kandi ibihembo byatanzwe n’abandi bafatanyabikorwa barimo 4 Seasons Supermarket na Nature Kigali, mu gihe Spiro yari mu bafatanyabikorwa batanze ibihembo byari bitegerejwe cyane.


Moto ya Spiro yabaye igihembo nyamukuru

Mu ibihembo byose byatanzwe, moto ya Spiro ni cyo gihembo gikuru cyari gitegerejwe n’abitabiriye, aho cyegukanywe binyuze muri tombola ya wheel of love.

Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Juru Rugabira Pacific, umwe mu bitabiriye igikorwa ari kumwe n’umuryango we, akaza no gutahana moto nyuma y’uko umwana we atsinze muri tombola.

Yavuze ko kuba umwana ari we watsindiye icyo gihembo byabatunguye cyane, ariko bakabyishimira kuko byabongereye ibyishimo n’umubano mu muryango.

“Byari ibyishimo gutsindira moto ya Spiro, ariko icya mbere byadutunguye ni uko umwana ari we wabashije gutsindira aya mahirwe. Nta muntu wabitekerezaga cyane ko yari tombola, twabyishimiye cyane, cyane cyane ko byongereye umubano mu muryango wacu.”

Juru yavuze ko moto bazayifashisha mu bikorwa bibateza imbere, cyane ko biteganyijwe ko izajya yinjiza amafaranga azafasha mu kwishyura amashuri y’umwana.

“Iyi moto izazana byinshi mu muryango cyane ko izajya yinjiza 6,000 Frw ku munsi, ikazadufasha kwishyura amafaranga y’ishuri ry’umwana.”

Abafatanyabikorwa bashimiwe

Abateguye People Matters Family Day bashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gutuma iki gikorwa kigenda neza, by’umwihariko abatanze ibihembo byafashije gutuma imikino irushaho gushimisha abitabiriye.

People Matters Family Day 2026 yabaye umwanya wo guhuza imiryango binyuze mu mikino, gusabana no kwidagadura, ariko nanone iba urubuga rwo gufasha abatishoboye no guteza imbere umubano hagati y’abagize umuryango.

Abateguye iki gikorwa bavuga ko kizakomeza kuba ngarukamwaka, aho bifuza ko mu bihe bizakurikiraho imikino n’ibihembo bizakomeza kwaguka kugera ku modoka na tike y’indege kugira ngo imiryango irusheho kugira umwanya wo kwidagadura no kuba hamwe.

Imikino n’ibihembo ni byo byaranze People Matters Family Day 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...