Sony ivuga ko iki cyemezo gishingiye ku kuba abakoresha benshi bamaze kwimukira ku mikino y’ikoranabuhanga ikurwa kuri internet, aho kugura disiki nk’uko byakorwaga mbere.
Iyi gahunda ije nyuma y’uko na Rockstar Games itangaje ko umukino Grand Theft Auto VI (GTA 6) nawo uzasohoka udafite disiki, ahubwo ugatangwa mu buryo bwa digitale.
Icyakora, iki cyemezo cyakiriwe mu buryo butandukanye. Bamwe mu bakina imikino bavuga ko kizabangamira abafite internet idahagije, abakundaga kugurizanya imikino cyangwa kuyigurisha nyuma yo kuyikina. Abacuruzi b’imikino na bo bavuga ko bizagira ingaruka ku bucuruzi bwabo.
Sony yasobanuye ko imikino izaba yarasohotse mbere ya Mutarama 2028 izakomeza kuboneka no gukinishwa nk’uko bisanzwe, kandi ko impinduka zizareba gusa imikino mishya izasohoka nyuma y’icyo gihe.
