Imikino 3 Mukura isigaje kwakira muri shampiyona izayikinira kuri Stade Kamena

Imikino - 28/04/2022 10:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Imikino 3 Mukura isigaje kwakira muri shampiyona izayikinira kuri Stade Kamena

kipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs yamaze gutangaza ko bitewe nuko Stade Huye yakoreshaga irimo gusanwa, Imikino isigaje kwakira ya shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2021/22 izayikinira kuri Stade ya Kamena.

Imirimo yo kuvugurura Stade Huye irakorwa amanywa n’ijoro kugira ngo izabe ari yo izakira imikino mpuzamahanga ikipe y’igihugu Amavubi izakina mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika CAN 2023, kubera ko Stade Amahoro na Stade ya Kigali zitemewe na CAF.

Ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, Mukura yatangaje ko yamaze kwemererwa na FERWAFA kwakirira imikino yayo yose isigaye ya shampiyona kuri iki kibuga, mu gihe mu gikombe cy’Amahoro ho yamaze gusezererwa.

Urugendo rw’Imikino itatu Mukura igiye gukinira kuri Stade Kamena irarutangira kuri uyu wa Gatandatu ubwo izaba yakiriye ikipe ya Gorilla FC, izayakirira ku kibuga kuri Stade Kamena ahazwi nk’i Gatagara, ikibuga giherereye mu mujyi wa Huye nyuma yuko Stade Huye yakoreshaga iri gusanwa.

Uru rugendo ruzakomeza tariki ya 7 Gicurasi ubwo Mukura izaba yakiriye AS Kigali, irusoze tariki ya é" Gicurasi ubwo izaba yakiriye Gicumbi FC.

Mukura ifite amahirwe menshi yo kuzasoza mu makipe âne ya mbere muri shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka.

Mukura igiye kujya ikinira kuri Stade Kamena

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...