Imirimo
yo kuvugurura Stade Huye irakorwa amanywa n’ijoro kugira ngo izabe ari yo
izakira imikino mpuzamahanga ikipe y’igihugu Amavubi izakina mu gushaka itike y’igikombe
cya Afurika CAN 2023, kubera ko Stade Amahoro na Stade ya Kigali zitemewe na
CAF.
Ibinyujije
ku rubuga rwa Twitter, Mukura yatangaje ko yamaze kwemererwa na FERWAFA
kwakirira imikino yayo yose isigaye ya shampiyona kuri iki kibuga, mu gihe mu
gikombe cy’Amahoro ho yamaze gusezererwa.
Urugendo
rw’Imikino itatu Mukura igiye gukinira kuri Stade Kamena irarutangira kuri uyu
wa Gatandatu ubwo izaba yakiriye ikipe ya Gorilla FC, izayakirira ku kibuga kuri
Stade Kamena ahazwi nk’i Gatagara, ikibuga giherereye mu mujyi wa Huye nyuma
yuko Stade Huye yakoreshaga iri gusanwa.
Uru
rugendo ruzakomeza tariki ya 7 Gicurasi ubwo Mukura izaba yakiriye AS Kigali,
irusoze tariki ya é" Gicurasi ubwo izaba yakiriye Gicumbi FC.
Mukura
ifite amahirwe menshi yo kuzasoza mu makipe âne ya mbere muri shampiyona y’u
Rwanda uyu mwaka.
