Imikino ibanza yaranzwe n'ibitego kuko mu mikino 23 yakinwe habonetsemo ibitego 64 bivuze ko ari ibitego 2.7 kuri buri mukino. Imikino yarumbyemo ibitego, ni umukino wahuje Marine yakiriyemo Mukura, ndetse n'umukino Gasogi United yakire Rutsiro FC yose yarangiye ari 0-0.
Mu mikino 23 kandi yakinwe, habonetsemo intsinzi 20, imikino 3 niyo amakipe yanganyije harimo umukino wa Mukura yanganyije na Sunrise, Marine inganya na Mukura, Gasogi United inganya na Rutsiro FC.
Amakipe yakiriye imikino yatsinze imikino 12, ayasuye atsinda imikno 8, indi 3 habaho kunganya. Amakipe agiye gutangira imikino yo kwishyura adafite inota na rimwe harimo 2 yo mu itsinda A, As Muhanga na Bugesera, ndetse na Etincelles yo mu itsinda C.
Ibitego 64 byabonetse mu mikino ibanza byatsinzwe n'abakinnyi 47 bayobowe na Tshabalala Hussain ukinira As Kigali ufite ibitego 5.
Amakipe ataratakaza umukino n'umwe ni ikipe ya As Kigali ndetse na APR FC zifite amanota 9 ku 9, Etincelles FC ibarizwa i Burengerazuba bw'u Rwanda niyo imaze kwinjizwa ibitego byinshi bigera ku 10. Marine na Police ni zo kipe zimaze kwinjizwa ibitego bicye, igitego kimwe.