Imikino 2 ibanza ya Premier League ishobora kuzajya ikinirwa muri Amerika

Imikino - 03/05/2024 7:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Imikino 2 ibanza ya Premier League ishobora kuzajya ikinirwa muri Amerika

Nyuma y'uko mu 2013 nibwo Televiziyo ya National Broadcasting Company(NBC) yagiranye amasezerano na Premier League yo kuzajya yerekana imikino yayo muri Amerika, imikino 2 ibanza ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza ishobora kuzajya ikinirwa kuri sitade zo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Nyuma y'imyaka 11 mu mwaka ushize NBC nyongeye kuyagirana na Premier League maze amafaranga batangaga arazamuka aho yagizwe Miliyoni 360 z'Amayero ku mwaka umwe w'imikino akaba akubye inshuro 5 ayo batangaga mbere.

Nyuma yo gutanga aya mafaranga kuri ubu iyi Kompanyi irimo irasaba abayobora iyi shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza ko imikino 2 ibanza ya shampiyona ku makipe yose yajya ikinirwa kuri Sitade zo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Ubundi ubusanzwe amakipe yo muri Premier League yajyaga ajya kuhakinira imikino itegura umwaka mushya w'imikino izwi nka pre-season.

Iki gitekerezo cyo kujyana imikino ya shampiyona muri Amerika ntabwo ari ubwa mbere kije kubera ko no muri 2008 cyari cyaje gusa ho hatekerezwaga imikino yo ku munsi wa nyuma ya 39 maze birangira bidakunze.

Nk'uko ikinyamakuru The Mirror kibyandika birashoboka ko noneho kuri ubu iki gitekerezo cyo kujyana imikino 2 ya mbere muri Amerika gishobora gukunda bitewe n'amafaranga menshi NBC itanga .

Jim Miller uyobora NBC Sports aganira n'ikinyamakuru the Athletic yavuze ko hari abaturage bo muri Amerika baba bafite inzozi zo kubona amakipe yabo akina imikino ya shampiyona bityo ko azakomeza gukorana nabo Premier League ubundi bakajyanayo imikino.




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...