Mu mijyi imwe n’imwe y’Afurika, iyo izuba rirenze ni bwo ubuzima butangira. Amabaraza yo hejuru y’inzu atangira gucana amatara, umuziki ukuzura imihanda, abantu bakisukiranya mu tubari, mu ma-café n’ahandi hihishe ariko huzuyemo ibyishimo. Ibi bigaragaza ko ubuzima bw’ijoro atari ukwinezeza gusa, ahubwo ari igice cy’imibereho y’abahatuye.
Iyi mico ntiyapfobejwe, kuko muri raporo ya Time Out, imijyi ine yo muri Afurika yashyizwe ku rutonde rw’ahantu 20 ha mbere ku isi hafite ubuzima bwiza bw’ijoro.
1. Cape Town (Afurika y’Epfo) – Umwanya wa 11 ku isi
Cape Town ni yo iyoboye Afurika muri uru rutonde, aho yaje ku mwanya wa 11 ku isi. Izwiho ibirori bibera mu nyubako zahinduwe utubari, utubari two ku gisenge cy’amazu, n’injyana zitandukanye z’umuziki wa Afurika y’Epfo nka amapiano, gqom na house music.
Abaturage bayo 77% bemeje ko ubuzima bw’ijoro muri Cape Town ari “bwiza” cyangwa “butangaje.” Byongeye, niwo mujyi wa gatatu udahenze cyane ku isi ku bijyanye n’ikiguzi cyo kwidagadura nijoro.
2. Lagos (Nigeria) – Umwanya wa 14 ku isi
Lagos, umurwa w’umuco wa Nigeria, waje ku mwanya wa 14. Uyu mujyi uri gutera imbere cyane mu bijyanye no kwidagadura nijoro, aho utubari tw’inyenyeri twasimbuwe n’ahantu hahuza abantu bose, nk’ahazwi nka SweatItOutLagos na Our Group Therapy, hahurira impano zitandukanye mu busabane no guhanga udushya.
79% by’abatuye Lagos bavuze ko ubuzima bw’ijoro bwaho ari “bwiza” cyangwa “butangaje”, banemeza ko ari umujyi ususurutsa mu buryo budasanzwe.
3. Cairo (Misiri) – Umwanya wa 15 ku isi
Cairo, umurwa mukuru wa Misiri, waje ku mwanya wa 15. Uyu mujyi uzwiho ama-café, ahatangirwa shisha, hamwe n’ahantu hasanzwe abantu banywera ikawa mu ijoro. Ariko ubu naho hatangiye kwinjira umuco wo kunywa cocktails, cyane mu bice bituwe n’abanyamahanga.
79% by’abaturage ba Cairo bavuze ko ubuzima bw’ijoro bwaho butangaje, mu gihe 72% bemeje ko buhendutse, harimo no kubona serivisi z’ubuntu cyangwa zoroheje cyane mu giciro.
4. Marrakech (Maroc) – Umwanya wa 19 ku isi
Marrakech yo muri Maroc, yaje ku mwanya wa 19, ikaba iri kuzamuka mu myanya ya mbere kubera kwitabira ubukerarugendo kwiyongera. Muri Medina, haza utubari turi hejuru y’inyubako (rooftop bars) nka El Fenn na Kabana, dutanga amafunguro n’ibinyobwa mu gihe ubona neza inyubako ya Koutoubia Mosque.
72% by’abaturage ba Marrakech bashimye uburyo ubuzima bw’ijoro bwaho bwifashe, kandi abarenga 50% bemeza ko buhendutse. Ni na ho haje ku mwanya wa gatatu ku isi mu mijyi ifite umutekano wo kwidagadura nijoro.
Kwibona mu rutonde mpuzamahanga nk’uru ni ikimenyetso cy’uko imijyi yo muri Afurika igenda yihagararaho mu rwego rwo gutanga serivisi z’imyidagaduro n’imibereho myiza. Abasura Afurika bashishikarizwa kurushaho gusura iyi mijyi kugira ngo bayoboke ibyishimo by’ijoro ntagereranywa.
Imijyi ine yo muri Afurika yaje mu ya mbere ku Isi yidagadurirwamo nijoro