Imijyi ibiri y’Afurika yinjiye muri 20 ya mbere ku Isi ifite ubuzima bw’ijoro bwiza

Imyidagaduro - 04/09/2026 8:08 AM
Share:

Umwanditsi:

Imijyi ibiri y’Afurika yinjiye muri 20 ya mbere ku Isi ifite ubuzima bw’ijoro bwiza

Imijyi ya Johannesburg muri Afurika y’Epfo na Accra muri Ghana ni yo mijyi ibiri y’Afurika yagaragaye ku rutonde rw’mijyi 20 ya mbere ku Isi izwiho kugira ubuzima bw’ijoro bwiza, bushimisha kandi bukurura abantu muri 2026.

Iyi mijyi yashyizwe ku rutonde na Time Out, ikinyamakuru mpuzamahanga kizwiho gutanga amakuru n’inama ku bijyanye n’ingendo, imyidagaduro n’umuco wo mu mijyi itandukanye ku Isi.

Urutonde rwasohotse muri Kanama 2026, rukaba rwarateguwe hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage barenga 24,000 batuye mu mijyi itandukanye. K

uri uru rutonde, Johannesburg yaje ku mwanya wa karindwi (7) ku Isi, iba n’umujyi w’Afurika waje ku mwanya uri imbere kurusha indi yose. Accra yo yaje ku mwanya wa 18 ku Isi.

Johannesburg yaje ku mwanya wa karindwi

Johannesburg, umujyi munini wo muri Afurika y’Epfo, ni wo waje imbere mu mijyi yose y’Afurika kuri uru rutonde.

Time Out yawuhisemo ishingiye ku buzima bw’ijoro butandukanye kandi buhora bwihinduka, aho usanga ahantu hatandukanye abantu bashobora kwidagadurira, kuva mu tubari no muri za clubs kugeza ahantu hakorerwa ibitaramo n’imyidagaduro itandukanye.

Umujyi kandi uzwiho kugira umuziki w’ubwoko butandukanye, harimo house, techno, Afro-house, gqom na drum and bass, bigatuma ubuzima bw’ijoro bwawo bugera ku byiciro bitandukanye by’abakunda imyidagaduro.

Ubushakashatsi bwagaragaje kandi ko 66% by’abaturage babajijwe muri Johannesburg babona ko gusohoka nijoro muri uyu mujyi bihendutse, mu gihe 80% bavuze ko byoroshye kubona aho bahurira n’abandi bantu ndetse bakumva ko bari mu muryango w’abantu utekanye.

Time Out ivuga ko Johannesburg ari umujyi aho ubuzima bw’ijoro bukomeza kwivugurura, kuko imyidagaduro itagarukira ku ma clubs gusa, ahubwo ikaba irimo n’ahantu hatandukanye abantu bahurira bakidagadura.

Accra iri ku mwanya wa 18 ku Isi

Accra, umurwa mukuru wa Ghana, na yo yashoboye kwinjira mu mijyi 20 ya mbere ku Isi. Uyu mujyi waje ku mwanya wa 18, ukaba ari wo wa kabiri muri Afurika nyuma ya Johannesburg.

Time Out yashimye Accra kubera ahantu hatandukanye ho kwidagadurira nijoro, utubari, clubs, ibitaramo bya muzika n’ahandi hantu hakorerwa imyidagaduro.

Mu duce tw’umujyi dufite ibikorwa byinshi by’ubuzima bw’ijoro harimo Osu, hasanzwe hazwi cyane kubera utubari, restaurants n’ahantu hatandukanye ho gusohokera, ndetse na East Legon, ahantu hakomeje kwiyongera ibikorwa by’imyidagaduro yo ku rwego rwo hejuru.

Ubushakashatsi bwa Time Out bwerekanye ko 62% by’abaturage ba Accra babajijwe babona ko ubuzima bw’ijoro muri uyu mujyi buhendutse, mu gihe 75% bavuze ko byoroshye kubona aho bahurira n’abandi ndetse bakumva ko bari mu muryango mugari.

Time Out yakoze uru rutonde ibaza abaturage bo mu mijyi itandukanye uko babona ubuzima bw’ijoro aho batuye.

Ababajijwe basabwe gutanga ibitekerezo ku bintu birimo ubwiza bw’imyidagaduro ya nijoro, uko ihendutse, umutekano, ubudasa, uburyo abantu baramo, uko ahantu abantu bakirwa ndetse n’uko gusohoka nijoro bibashimisha.

Bangkok ni wo mujyi wa mbere ku Isi

Ku mwanya wa mbere ku Isi haje Bangkok yo muri Thailand. Time Out yavuze ko Bangkok ifite ubuzima bw’ijoro butandukanye cyane, burimo utubari two ku mihanda, clubs nini, ahantu hejuru y’inyubako hareberwa umujyi, ndetse n’ahantu abantu bashobora kurya nijoro.

Ku mwanya wa kabiri haje Berlin mu Budage, naho New York yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iza ku mwanya wa gatatu. Melbourne muri Australia na São Paulo muri Brazil ni zo zakurikiyeho mu myanya itanu ya mbere.

Kuba imijyi nka Johannesburg na Accra yombi iri muri 20 ya mbere ku Isi bigaragaza uko imijyi imwe n’imwe yo muri Afurika ikomeje kugira uruhare rukomeye mu bijyanye n’imyidagaduro n’ubukerarugendo.

Ku bw’iyi mpamvu, Johannesburg na Accra ubu ziri mu mijyi izwi ku rwego mpuzamahanga nk’ahantu hashobora gukurura abantu bashaka kumenya umuco, umuziki n’imyidagaduro ya nijoro yo muri Afurika.

Ku mwanya wa mbere ku Isi haje Bangkok yo muri Thailand

Johannesburg, umujyi munini wo muri Afurika y’Epfo, ni wo waje imbere mu mijyi yose y’Afurika kuri uru rutonde

Accra, umurwa mukuru wa Ghana, na yo yashoboye kwinjira mu mijyi 20 ya mbere ku Isi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...