Imihini mishya itera amabavu - Umuyobozi wa Rutsiro FC yagaragaje impungenge ku buyobozi bushya bw'Akarere

Imikino - 01/08/2022 3:38 PM
Share:

Umwanditsi:

Imihini mishya itera amabavu - Umuyobozi wa Rutsiro FC yagaragaje impungenge ku buyobozi bushya bw'Akarere

Mu gihe amwe mu makipe 16 azitabira Shampiyona y' u Rwanda ya 2022-2023 akomeje kwitegura, imvugo y'umuyobozi wa Rutsiro FC yo yumvikanamo impungenge no guteganya kurusha guhamya ku byerekeranye n'ubuzima bw'iyi kipe, bushobora kutayorohera muri uyu mwaka w'imikino.

Iyi kipe yasoreje ku mwanya wa 14 muri Shampiyona y'umwaka ushize, ikagarukira ku murongo ujya mu cyiciro cya kabiri, iracyatuje ku isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi,  ndetse ntifite umutoza mukuru, mu gihe hasigaye iminsi 20 gusa ngo Shampiyona itangire.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Nsanzimfura Jean Damascene uyobora Rutsiro FC yagiranye ikiganiro na Radio Rwanda, yumvikana adasubizanya icyizere cyuzuye ibibazo yabajijwe bijyanye n'uko iyi kipe itarasubukura akazi mu gihe iminsi yo yagiye.

Abajijwe igihe ikipe ye iteganyiriza gusimbuza umutoza Bisengimana Justin uherutse gusinyira Espoir FC, Nsanzimana yasubije ko bitari vuba, ahubwo avuga ko bazaba bakoresha umutoza wungirije, ati "Turasaba FERWAFA ngo itubabarire ho gato tuzakoreshe umutoza wungirije mu gihe hataraza umukuru."

Perezida Nsanzimfura yavuze uku kuko muri Rutsiro FC nta byangombwa by'umutoza mukuru bihari, kuko Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' rigena ko umutoza wo muri Shampiyona y'icyiciro cya mbere agomba kuba afite nibura impamyabumenyi ya 'B' itangwa na CAF.


Nsanzimfura Jean Damascene

Abajijwe niba afitiye icyizere ikipe ye idafite umutoza mukuru kandi ikaba itaratangira imyitozo, yasubizanyije gushidikanya, ati "Bishobora kutagenda neza mu minsi ibiri ya mbere kuko dusa n'abakererewe ariko nyuma bizagenda neza rwose."

Nsanzimana Jean Damascene yavuze ko ikipe ayoboye ifite abakinnyi 26 kuri ubu, barimo 14 bayisanzwemo na 12 bashya, mu gihe hagishakwa abazongerwaho kugira ngo ikipe yuzure neza.

Abajijwe niba abona abayobozi bashya b'akarere ka Rutsiro bumva neza iby'ikioe ku buryo bazayifasha bikwiriye, yagize ati "Imihini mishya itera amabavu, abayobozi b'akarere ni bashya. Biirumvikana batarabyumva cyane ariko ikipe ni 'Brand' y'akarere, ntekereza ko ntawayisubiza inyuma kuko nta muntu utazi icyo ikipe imariye Akarere."

Rutsiro FC igiye gukina umwaka wayo wa gatatu muri Shampiyona y'icyiciro cya mbere, niyo kipe yonyine yo muri iki cyiciro itarasubukura imyitozo, aho bivugwa ko abayobozi bayo batarahabwa inkunga y'akarere ngo basinyishe umutoza mushya ndetse batangize akazi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...