Imigambi y’Imana irahambaye, birenze kure ibyo muntu ashobora gutekereza - Papa Leo XVI

Iyobokamana - 20/09/2026 12:41 PM
Share:

Umwanditsi:

Imigambi y’Imana irahambaye, birenze kure ibyo muntu ashobora gutekereza - Papa Leo XVI

Papa Leo XIV yasabye abakirisitu kuzirikana ko imigambi y’Imana irenze kure ibyo umuntu ashobora gutekereza, ashingiye ku mugani wa Yezu w’abakozi bakoraga mu ruzabibu, yibutsa ko inzira z’Imana zitandukanye n’iza muntu.

Ibi Papa Leo XIV yabigarutseho kuri iki Cyumweru. ku itariki ya 20 Nzeri 2026, ubwo yari ayoboye isengesho rya Angelus i Vatican, aho yasobanuye ubutumwa bukubiye mu Ivanjili bwibanda ku mugani w’abakozi bakoraga mu ruzabibu.

Muri uyu mugani, Yezu avuga iby’umuntu wari ufite uruzabibu washakaga abakozi bo gukora muri rwo. Yagiye gushaka abakozi batangira gukora ku masaha atandukanye, ariko abarangije akazi bose abaha umushahara ungana.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Vatican News, Papa Leo XIV yavuze ko uyu mugani ufasha abakirisitu gusobanukirwa ko uburyo Imana ireba ibintu butandukanye n’ubw’abantu, cyane cyane mu bijyanye n’ubutabera, ubuntu n’umugambi ifitiye buri muntu.

Yibukije ko abantu bashobora kugira ibyo bateganya cyangwa bakabona ko hari inzira imwe yonyine ibintu bigomba kunyuramo, ariko ko Imana ishobora kugira umugambi urenze ibyo umuntu yatekerezaga.

Papa Leo XIV yagize ati: “Imigambi y’Imana irahambaye birenze kure ibyo muntu ashobora gutekereza, bityo abakirisitu bakaba bakwiye kuyiringira no kwemera ko inzira zayo zitandukanye n’izabo.”

Yasobanuye kandi ko ubutumwa bw’uyu mugani budakwiye kureberwa gusa ku bijyanye n’umushahara w’abakozi, ahubwo ko bukwiye gufasha abantu kumva uburyo ubuntu bw’Imana butagira imipaka.

Papa Leo XIV yasabye abakirisitu kureka kwigereranya n’abandi cyangwa kumva ko hari abahawe byinshi kurusha bo, ahubwo bakizera ko Imana ifite umugambi wihariye kuri buri wese.

Yasoje yibutsa ko kwizera Imana bisaba kwemera ko hari ibyo umuntu adashobora guhita asobanukirwa, ariko akizera ko imigambi yayo ari myiza kandi irenze ibyo umuntu ashobora kubona cyangwa gutekereza.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...