Imfura ya Rev Alain Numa yambikiwe impeta muri Amerika – AMAFOTO

Imyidagaduro - 25/06/2025 2:09 PM
Share:

Umwanditsi:

Imfura ya Rev Alain Numa yambikiwe impeta muri Amerika – AMAFOTO

Tamara Chelsea, imfura ya Rev Alain Numa wa MTN Rwanda akaba n'umushumba mu Itorero 'Eglise Messianique pour la guerison des ames au Rwanda' riyoborwa na Apotre Serukiza Sosthene, yambitswe impeta y’urudashira n’umusore bitegura kubana.

Mu mafoto Tamara Chelsea Irakoze yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko yishimiye kwambikwa impeta y’urudashira n’umusore utuye muri Amerika bamaze igihe bakundana.

Mu magambo yaherekesheje amafoto yambikwa impeta, Chelsea yageze ati “Umukobwa wifuzaga urukundo yavuze ‘YEGO’ ku gisubizo cy’amasengesho ye. Aho numva ntekanye, aho nishimira kuba, umuntu wanjye w’ingenzi, mfite amatsiko yo kureba ibyo Imana yaduteganyirije. Ndagukunda.”

Tamara Chelsea asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye kwiga amasomo ya Kaminuza akaba ari na ho urukundo rwe na Shyboyzay (Kuri Instagram) rwahereye.

Mu mwaka wa 2015, ni bwo bwa mbere Rev Alain Numa yazanye Chelsea mu gitaramo cyabereye i Nyabugogo muri Shiloh Prayer Pauntain Church kuwa 31 Gicurasi 2015, baririmbana indirimbo ya Luc Buntu yitwa Sinzibagirwa aho wankuye.

Icyo gihe mu mwaka wa 2015, Chelsea yigaga mu mwaka wa kane w’ayisumbuye kuri Excella akaba ari bwo Rev Alain Numa yatangaje ko umwana we afite umuhamagaro wo kuzaba umuhanzi, naho we (Numa) akagira impano yo gukunda kuramya cyane no kubwiriza ijambo ry'Imana.

Icyo gihe mu mwaka wa 2015, Chelsea yari amaze kwandika indirimbo ze enye akabihuza n’ubuzima bw’ishuri kugeza ubwo agiye gukomereza amasomo ye ya Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tamara Chelsea yambitswe impeta y'urudashira n'umusore bamaze igihe mu munyenga w'urukundo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...