Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda, uyu muhanzikazi yavuze ko iyi ndirimbo yayitekerejeho mu bihe bya
Pasika, ubwo ‘nari ndimo kwibaza uburyo Yesu yatwitangiye ku musaraba n’aho
dukura intsinzi mbikuramo igitekerezo cyo guhimbamo indirimbo.’
Yavuze ko ahimba iyi
ndirimbo, yari agambiriye kwibutsa abantu ko Yesu yabitangiye ku musaraba
akikorera ibyabo byose, kandi ko bagomba kumwiyegurira akababera byose.
Imfura Jeanne avuga ko
yahisemo kwifashisha Nyambo mu mashusho y’iyi ndirimbo, nk’umuntu uzwi kandi
ukurikirwa n’abantu benshi kugira ngo bimworohere mu gutambutsa ubutumwa
bubashe kugera kure kuko yizera ko ijwi rye na ryo rigera kure.
Ati: “Gukoresha Nyambo
byaramfashije cyane kuko byatumye video
ikundwa ku buryo yujuje 100k ku
munsi 1, kandi ubu ikaba imaze kurebwa n’abarenga 180k mu minsi 3 gusa.”
Yatangaje ko kugera kuri
Nyambo Jesca byamworoheye kuko ‘Director unkorera video ni inshuti ye ya hafi
cyane. Kumugeraho rero byaranyoroheye cyane twatindijwe no kumuha gahunda yose
ya ‘shooting’ uko iteye gusa.’
Mu buryo bw’amajwi, iyi
ndirimbo ‘Umusaraba’ yatunganijwe na Ndati Pro, mu gihe amashusho yakozwe na
Director Sabey usanzwe ufasha uyu muhanzikazi.
Imfura Jeanne, yasabye
abakunda ibihangano bye gukomeza kumushyigikira mu buryo bwose bwaba
ubw'ibitekerezo, kureba indirimbo ze no kuzisangiza abandi kugira ngo azakomeze
kubaha indirimbo nziza akandi adatinze.