Imena Nshuti Kevin wavutse tariki ya 05 Gicurasi 2010, avukira i Musanze mu Murenge wa Muhoza, amaze gukina imikino ibiri muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.
Ku wa Gatatu, mu mukino Gasogi United yatsinzwemo na Al Hilal Omdurman ibitego 2-1, Imena yinjiye mu kibuga ku munota wa 74 asimbuye Niyonkuru Elissa, mu gihe ikipe ye yashakaga uko yakwishyura.
Uyu musore ukina nka rutahizamu wo ku mpande, uzwiho umuvuduko n’ubuhanga budasanzwe, yakinnye umukino we wa mbere muri BK Pro League tariki ya 10 Gicurasi 2026, ubwo Gasogi United yanganyaga na Etincelles FC ibitego 2-2.
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles 'KNC' yavuze ko iyi kipe yafashe umurongo wo guha amahirwe abakiri bato, ashimangira ko ari bo bafite inyota yo kwitanga no gutanga umusaruro kurusha bamwe mu bakinnyi bavuga ko bamaze kugera kure muri ruhago
Imena yazamukiye mu irerero rya Shining FTC Nkotanyi mbere yo kwerekeza muri Police FC U17. Kuri ubu abarizwa mu ikipe y’abato ya Gasogi United, ariko akaba amaze gutangira guhabwa amahirwe mu ikipe nkuru.
Mu mikino ibiri amaze gukina muri shampiyona, yose yagiye yinjira mu kibuga asimbuye Niyonkuru Elissa, umwe mu bakinnyi bato Gasogi United iri kugenda izamura buhoro buhoro.
Imena Nshuti Kevin yakinnye umukino we wa kabiri muri BK Pro League mu mukino bahuyemo na Al Hilal
Imena yashimiye Imana ko yakinnye umukino we wa mbere, bahuyemo na Etincelles FC

