Imbwa ubusanzwe kuba inkazi biterwa n'ubwoko bwayo, uko yatojwe n'ibindi. Hari ishobora gutozwa ibintu ikabikora uko yabitojwe ariko na none byakwiyongeraho ko iri no mu bwoko bw'izikaze ugasanga noneho ibaye inkazi ya nyayo. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mbwa 10 z'inkazi kurusha izindi ku isi.
1.Saint Bernard
Ubunini n'uburebure bwayo bituma iba imbwa igoye gutozwa. Iri mu zigira amakare menshi ku buryo kuvogera aho iri bitagusiga amahoro. Usibye kuba ari ndende ni nini kandi ikagira n'imbaraga nyinshi.
2.Pitbull
Imbwa zo muri ubu bwoko ni zo za mbere zifatwa nk'izikaze muri Amerika. Hagati ya 2005 na 2014 zishe abantu bagera kuri 203, abandi 305 zirabakomeretsa zibasigira n'ubumuga. Izi mbwa ni inyembaraga cyane ndetse bigaragarira ku mubiri wazo ukomeye. Kuyireba byonyine bigaragarira buri wese ko ikora imyitozo ihagije. Uruhu rwayo rukanyaraye nta bwoya bwinshi rugira nk'ubwo izindi mbwa.
Meddy imbwa ye iri muri ubu bwoko bwa Pitbull akaba akunze kuyigaragaza mu mafoto ashyira ku mbuga nkoranyamba, yayise "Luky"
Umubiri w'ubwoko bw'izi mbwa uzigaragaza nk'aho zakoze imyitozo ihagije
3.Tibetan Mastiff
Izi mbwa zigira ubwoya bwinshi n'umugara nk'uw'intware y'ingabo. Ni nini kandi zigira agatuza karekare. Zigira umwihariko wo kurinda urugo neza. N'ubwo igira amahane ariko nanone ngo imenyerana n'abantu vuba, gusa ikazira uyisagarira.
4.Rhadesian Ridgeback
Imbwa zo muri ubu bwoko banazita African lion hats. Zigira umwihariko wo kugira imitekerereze iri hejuru. Kuri ubu izi mbwa ushobora kuzisanga mu ngo zitandukanye z'abifite kuko zinabana neza n'abantu kurusha izindi. Ni kabuhariwe mu kumva ibintu ku buryo nko kuvumbura ko umuntu afite intwaro n'ibindi bizorohera cyane.
5.Gull Dog
Izi mbwa ziba cyane muri Pakistan. Ubwoko bwazo ntabwo buhuza cyane n'abantu ari nayo mpamvu bavuga ko iyo itakuzi mutapfa gukiranuka
6. Tosa Inu
Iyi mbwa irakaze cyane kandi izwi nk'indwanyi. Ziboneka hake ndetse zaraciwe kubera ubugome zigira mu bihugu nka UK, New Zealand, Denmark, Hong Kong, Australia, n'ahandi.
7.Cane Corso
Izi mbwa ziba cyane muri Amerika no ku mugabane w'iburayi. Ni inkazi cyane kandi zikagira n'ibiro byinshi hari iyo usanga ifite ibiro biri hejuru ya 110
8.The Caucasian Ovcharka
Iyi mbwa igira ibiro byinshi biri hejuru ya 200 ikagira n'ubwoya bwinshi. Usibye kugaragara nk'iteye ubwoba inagira amahane cyane ku buryo bituma iza mu mbwa z'inkazi ku isi.
9.The Alaskan Malamute
Iyi mbwa nayo igira amahane kandi yanga cyane abana. Izi mbwa kandi zigira ibiro biringaniye nka 85 ikaba ikunda kuba ahantu hakonje.
10.The Husky
Izi mbwa zizirana n'icyo aricyo cyose cyazisagarira yaba umuntu cyangwa izindi nyamaswa. Ni inyembaraga kandi zikanagira umwihariko wo guhumurirwa ku buryo zakwifashishwa mu gutahura ibintu bitandukanye bihishe.
SRC:legitpost.com.ng