Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere no koroshya uburyo abantu babona amakuru, imbuga nkoranyambaga zabaye igice cy'ubuzima bwa buri munsi bw'abatari bake, cyane cyane urubyiruko.
Gusa nubwo zifite uruhare rukomeye mu gutanga amakuru, no gushaka amahirwe y'akazi, hari impungenge z'uko bamwe mu rubyiruko bazikoresha igihe kinini zibabyaza umusaruro aho kuziwubyaza.
Raporo y'ikigo cy'igihugu cy'ubushakashatsi (NISR) ku Isoko ry'Umurimo ya 2025 yasohotse muri Mata 2026 igaragaza ko urubyiruko rw'u Rwanda ruri mu byiciro byugarijwe cyane n'ubushomeri.
Mu mwaka wa 2025, ubushomeri mu rubyiruko rufite imyaka 16 - 30 bwari 14.7%, mu gihe mu bantu bakuru bwari 10.8%, bigaragaza ko urubyiruko rukomeje guhura n'imbogamizi zikomeye zo kubona akazi.
Ibi bituma hibazwa niba igihe kinini bamwe bamara ku mbuga nkoranyambaga kidafite uruhare mu kugabanya umwanya wo gushaka akazi, kwihugura cyangwa kwiteza imbere.
Bamwe mu rubyiruko bavuga ko bamara amasaha menshi kuri TikTok, Instagram, Facebook na X (Twitter), bakurikirana imyidagaduro, amashusho asekeje n'ibiganiro bitandukanye.
Nubwo hari ababikuramo ubumenyi cyangwa amafaranga, hari n'abemera ko hari igihe bibasigira umwanya muke wo guhaguruka ngo bajye gukora.
Niringiyimana Jean Claude umusore w'imyaka 20 yagize ati: "Hari igihe nisanga namaze amasaha atatu cyangwa ane kuri TikTok ndimo nirebera amashusho Cyangwa amaphoto".
Akomeza asobanura ko yarangije amashuri yisumbuye kandi ntarabona akazi bityo ngo kwirirwa ku mbuga nkoranyambaga ni ukubura uko agira. Ati: "Narangije kwiga ntabwo ndabona akazi, rero mu gihe kataraboneka nirirwa nirebera, nonese nakora iki?".
Mukandayisenga Diane, umukobwa w'imyaka 22, nawe avuga ko imbuga nkoranyambaga azikoresha cyane Hari igihe yisanga amaze amasaha menshi akurikirana ibyo abantu bashyizeho.
Ati: "Kubera ko nkiri mu rugo kandi nta kazi ndabona, akenshi umwanya munini nkumara kuri telefoni. Hari igihe nibwira ko ngiye kumara iminota mike kuri TikTok, ariko nkarangiza hashize amasaha menshi nibwiraga ko ntaratindaho".
Nyirahabimana Beatrice, umubyeyi w'abana batatu, avuga ko guhora ku matelefoni byabaye ikibazo gikomeye mu rubyiruko. Ati: "Abana banjye, birirwa kuri telefone kuva mu gitondo kugeza nimugoroba. Hari igihe mbabona bicaye hamwe ariko buri wese ahugiye muri telefone ye, ntibaganire kandi nta n'indi mirimo yo mu rugo baba bakora Cyangwa ngo bashake ibindi bajyamo."
Avuga ko ahangayikishijwe n'uko iyo myitwarire ishobora kugira ingaruka. Ati: "Birambabaza kubona umwana ashobora kumara umunsi wose areba muri telephone akurikirana aho gushaka ubumenyi cyangwa ibyamufasha kwiteza imbere. Nibakomeza gutya, mfite impungenge za hazaza habo."
Nyamara nubwo bimeze bityo, abayobozi bavuga ko ikibazo atari imbuga nkoranyambaga ubwazo, ahubwo ari uburyo zikoreshwa.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi mu Rwanda, Dr. Abdallah Utumatwishima, yagaragaje ko imbuga nkoranyambaga zishobora kuba “inkota ifite impande ebyiri”, kuko zishobora gukoreshwa mu nyungu z’iterambere cyangwa zigakoreshwa nabi.
Yagize ati: "Imbuga nkoranyambaga zishobora kuba inkota ifite impande ebyiri kuko hari n'igihe zishobora gukoreshwa mu buryo bwangiza".
Yakomeje asaba urubyiruko kuzikoresha neza no kwirinda kuzikoresha mu buryo bubangiriza ejo hazaza habo. Ati: "Zishobora gukoreshwa neza zigateza imbere inyungu za buri wese".
Nk'uko impuguke ndetse n'abayobozi babigaragaza imbuga nkoranyambaga iyo zikoreshejwe neza zitanga akazi. Ibi Ministiri avuga bishimangirwa na bamwe mu rubyiruko babashije kuzibyaza umusaruro aho kubatakariza igihe.
Ntakwasa Ruth, umukobwa uzwi ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko Instagram avuga ko imbuga nkoranyambaga zagize uruhare rukomeye kuko azibonamo amafaranga.
Ati: "Njyewe nkoresha imbuga nkoranyambaga zanjye mu buryo bunyinjiriza amafaranga aho kwirirwa ndeba ibyo abandi bakoze kuko iyo nkoze akantu keza bituma abantu baza ngo mbamamarize bitewe n'ukuntu nkora utuntu tugakundwa"
Asoza agira inama bagenzi be ko abantu bose batatungwa n'imbuga nkoranyambaga ariko byibuze abo zidaha amafaranga bakwiye kumenya umwanya bazimaraho kugirango babone n'umwamya wo gukora akandi kazi.
Nubwo bamwe mu rubyiruko bavuga ko bamara amasaha menshi ku mbuga nkoranyambaga, bigaragara ko ikibazo kitari mu mbuga nkoranyambaga ubwazo, ahubwo kiri mu buryo zikoreshwa.
Bigaragara ko zishobora kuba igikoresho gifasha urubyiruko kubona amahirwe y'akazi no kwiteza imbere, ariko nanone zigatwara igihe kinini iyo zikoreshejwe mu buryo budatanga umusaruro.
Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko ikoreshwa rya telefoni zigezweho rikomeje kwiyongera mu rubyiruko rw'u Rwanda.
Raporo y'Isesengura ry'Isoko ry'Umurimo ya 2025 yerekana ko 63.4% by'urubyiruko rufite imyaka hagati ya 16 na 30 bafite telefoni ngendanwa, muri bo 32.6% bakaba bafite telefoni zigezweho zibafasha gukoresha internet n'imbuga nkoranyambaga mu buryo bworoshye.
Mu gihe kandi ubushomeri muri uru rubyiruko buri kuri 14.7%, bamwe bibaza niba igihe kinini bamwe bamara ku mbuga nkoranyambaga kidafite uruhare mu kugabanya umwanya wagenewe gushaka akazi, kwihugura no gukora ibikorwa bibateza imbere.
Icyakora, impuguke zigaragaza ko ikibazo kitari mu mbuga nkoranyambaga ubwazo, ahubwo kiri mu buryo zikoreshwa, kuko zishobora kuba igikoresho cyo kwiga, gushaka akazi no kwihangira imirimo iyo zikoreshejwe neza.
