Mu ijoro ryo ku wa Gatatu ni bwo hagiye hanze
abakinnyi 23 bahamagawe n’Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, bazifashishwa ku
mukino wa Benin na Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya
2026 kizabera muri Amerika, Canada na
Mexico.
Muri abo bakinnyi harimo Joy-Lance Mickels usanzwe
ukinira Sabah FK yo mu cyiciro cya mbere muri Azerbaijan akaba ari ubwa mbere
we ahamagawe mu ikipe y’igihugu. Aganira na B&B Kigali FM, yavuze ko ari
umuntu uhorana inyota yo kugera kure, wibanda cyane ku kugera ku ntego ze ndetse
ko imbere y’izamu adahusha ibitego.
Ati: ”Nakwivuga nk'umuntu uhorana inyota yo kugera
kure, wibanda cyane ku kugera ku ntego, kandi uhorana ubushake bwo kugeza ikipe
yanjye ku ntsinzi. Imbere y'izamu, nzwiho kudahusha ibitego”.
Yavuze ko atabona amagambo yabona agaragaza ishema
atewe no guhagararira u Rwanda ndetse ko yizeye kuzahesha ishema Abanyarwanda
bakagera kuri byinshi.
Ati: ”Bakunzi b'Amavubi, sinabona amagambo akwiriye yo
kugaragaza ishema ntewe no kuba mpagarariye iki gihugu cyiza! Nzakomeza
gushyira umutima wanjye wose mu kibuga, kandi nizeye ko nzabahesha ishema
tukagera kuri byinshi”.
Amavubi azakira Bénin tariki ya 10 Ukwakira muri Stade Amahoro naho tariki ya 14 Ukwakira 2025 isure Afurika y’Epfo aho uzaba ari na wo mukino usoza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Kugeza ubu Amavubi ari ku mwanya wa kane n’amanota 11 mu itsinda C.