Imbamutima za Prophet Ernest wisanze mu birori byitabiriwe n’abami n’ibikomangoma i Washington DC

Iyobokamana - 08/06/2026 10:27 AM
Share:
Imbamutima za Prophet Ernest wisanze mu birori byitabiriwe n’abami n’ibikomangoma i Washington DC

Ku wa Gatanu tariki ya 5 Kamena 2026, Umuyobozi w’amatorero ya Elayono ku isi, Rev Prophet Ernest Nyirindekwe, yitabiriye ibirori bya “2026 White House Prayer for Our Nation Awards and Appreciation Gala” byatangiwemo amashimwe n’ibihembo ku Bayobozi n’abafatanyabikorwa b’indashyikirwa mu byiciro bitandukanye.

Ibi birori byabereye i Washington, D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikurikirwa n’amasengesho ku munsi ukurikiyeho. Prophet Ernest ni we Munyarwanda rukumbi wari wahawe ubutumire akaba ari nawe Mushumba wenyine wo muri Aka Karere k’Iburasirazuba wabigaragayemo.

Mu rugendo rwe asubira muri Canada aho ari gukorera ibikorwa by’ivugabutumwa twagiranye ikiganiro kigufi adusangiza imbamutima ze ku kuba yisanze mu birori byari byitabiriwe n’abantu b'ingeri zose, abami, ibikomangoma, abayobozi bakomeye ba Amerika, abayobozi b’amatorero, abavuga rikijyana n’abandi batandukanye.

Mu banyacyubahiro bandi babyitabiriye barimo Umwami Eze Victor Ogbonna II w’Ubwami bwa Ihitte Amaise muri Leta ya Imo mu gihugu cya Nigeria; Colonel Ret. Dr. Joseph Baptiste wo mu ngabo za Amerika; Igikomangoma Dr. Lethukukhanya Khumalo Mzillikazi [Royal Monarch South Africa];

Dr. Apostle Esther - Suzan Norren wo mu Bwongereza; Nyakubahwa Winsome Earle-Sears, Umuyobozi w’indashyikirwa wanditse amateka muri politiki ya Leta ya Virginia, wahoze mu Ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirwanira mu mazi (Marine Corps), akaba n’umunyabigwi mu burezi, ubucuruzi no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Prophet Ernest yavuze ko yakozwe ku mutima no gutumirwa mu birori byiyubashye nk'ibi ashimira Imana yamugiriye cyo cyizere. Yavuze ko yiyumvagamo ko apagarariye Itorero ry’u Rwanda n’Igihugu cye cy'u Rwanda, "ibyo rero byatumaga niyumvamo ibyishimo ndetse no gushima Imana ko iba yangiriye icyo cyizere".

Ikiganiro Prophet Ernest yagiranye na InyaRwanda

Umunyamakuru: Mushumba, ejo twababonye mu birori bikomeye hariya kuri White House, mwakiriye gute buriya butumire muri biriya birori?

Prophet Ernest: Murakoze! Mu by'ukuri, umuntu wese wabona yagiriwe icyizere cyo kuba muri biriya birori wese yabyishimira ndetse cyane, ariko by'umwihariko, njye byaranshimishije cyane kuko si ukwitabira gusa nkanjye ubwanjye, ahubwo niyumvagamo ko mpagarariye Itorero ry’u Rwanda n’Igihugu cyanjye, ibyo rero byatumaga niyumvamo ibyishimo ndetse no gushima Imana ko iba yangiriye icyo cyizere.

Umunyamakuru: Twabonye mu mafoto muri kumwe n’abantu batandukanye, ariko by'umwihariko twumvise amakuru ko hariya harimo Umwami ndetse n’Igikomangoma. Ni byo koko ni ko byari biri?

Prophet Ernest: Yego rwose ni ko biri, muri biriya birori harimo Umwami muri Leta ya Imo mu gihugu cya Nigeria, Nyiricyubahiro Eze Victor Ogbonna II wanahawe igihembo cy’umuyobozi w’indashyikirwa cyiswe “Exceptional Leadership in Diplomacy and Development Award” kubera uruhare rwe rukomeye mu guteza imbere ubuyobozi bushingiye ku bwumvikane mpuzamahanga, ubufatanye ndetse n’iterambere rirambye.

Si we gusa, kuko mu mafoto wabonye, harimo n’indi nari kumwe n’igikomangoma cyo muri leta imwe mu zigize Afurika y’Epfo, uwo nawe yari yitabiriye ariko hari harimo n’abandi bayobozi bakomeye ba hariya muri Amerika, Abashumba b’amatorero manini ku isi, Abahanga mu byiciro bitandukanye ndetse n'abavuga rikijyana.

Umunyamakuru: Mushumba, dusoza kugira ngo tunabareke mukomeze urugendo murimo, ni iki mukurikijeho muri gahunda zanyu z’ivugabutumwa?

Prophet Ernest: Mbere ya byose, munyemerere mbashimire namwe ko muba mwakurikiranye byose cyane ibiba bibera inaha ndetse mukanaduhamagara kugira ngo dusangize Benedata ibyo Imana iba iri gukorera muri ibi bihugu.

Igikuriyeho n’ubundi ni ibikorwa by’ivugabutumwa kuko ni cyo twahagamariwe, kugeza ubutumwa mu mahanga yose, ku batuye isi bose, icyo rero ni cyo nkomeje aho nerekeje muri Canda nanamaze iminsi, nyuma yaho nzasubira i Burayi n’ubundi mu ivugabutumwa, nibidukundira tuzongera tuganire icyo gihe tunararike abantu baho kugira ngo baze bumve Ijambo ry’Imana ndetse bakire n’Imbaraga zaryo mu buzima bwabo.

Umunyamakuru: Murakoze Mushumba! Mugire urugendo rwiza.

Ibirori bya 2026 White House Prayer for Our Nation Awards and Appreciation Gala byateguwe nk’umwanya wo guha icyubahiro no gushimira abayobozi, imiryango, n’abafatanyabikorwa bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gushyigikira ibikorwa bigamije kubaka ubumwe, amahoro n’icyizere mu gihugu.

Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi b’amadini, abahagarariye inzego zitandukanye ndetse n’abashyigikiye iki gikorwa baturutse hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi birori biri mu bikorwa bigari bya gahunda ya White House Prayer for Our Nation, igamije guhuriza hamwe abantu b’ingeri zitandukanye mu gusengera igihugu, abayobozi bacyo, imiryango n’abaturage muri rusange.

Uyu muryango umaze imyaka irenga makumyabiri uteza imbere umuco wo gusabana, gusabira igihugu no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu kubaka sosiyete irangwa n’ubumwe, ubufatanye n’iterambere rirambye.

Usibye kuba ari umwanya wo gutanga ibihembo no gushimira abakoze ibikorwa by’indashyikirwa, aya mahuriro yanatanze amahirwe yo kungurana ibitekerezo no gushimangira ubufatanye hagati y’abayobozi bo mu nzego zitandukanye bahuje intego yo gukorera abaturage.

Mu kwizihiza ibikorwa by’indashyikirwa no guha agaciro umurimo wa benshi, ibi birori byagaragaje ko ubufatanye, gushimirana no gukorera hamwe ari inkingi zikomeye zifasha kubaka ejo hazaza harangwa n’amahoro, icyizere n’iterambere ry’abaturage.

Prophet Ernest yahuriye muri ibi birori n'umukozi w'Imana wo mu Bwongereza, Dr. Apostle Esther - Suzan Norren [uri hagati]

Prophet Ernest hamwe n'igikomangoma Prince Dr. Lethukukhanya Khumalo Mzillikazi [Royal Monarch South Africa]

"Ndashima Imana ko iba yangiriye icyo cyizere cyo gutumirwa mu birori bikomeye nk'ibi" - Prophet Ernest

Nyakubahwa Winsome Earle-Sears ari mu bitabiriye ’White House Prayer of Our Nation Awards and Appreciation Gala”

Prophet Ernest yahuriye muri ibi birori n'Umwami Eze Victor Ogbonna II ndetse n'umusirikare ukomeye mu ngabo za Amerika, Colonel Ret. Dr. Joseph Baptiste

Prophet Ernest Nyirindekwe amaze iminsi muri Amerika aho yari yitabiriye ibirori bya “2026 White House Prayer for Our Nation Awards and Appreciation Gala”


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...