Imbamutima za N Fiston nyuma y’igitaramo yahuriyemo na Bosco Nshuti muri Finland - AMAFOTO

Iyobokamana - 13/06/2025 6:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Imbamutima za N Fiston nyuma y’igitaramo yahuriyemo na Bosco Nshuti muri Finland - AMAFOTO

Tariki 7 Kamena 2025 mu gihugu cya Finland habereye igitaramo cyateguwe n’umuramyi N Fiston utuye muri iki gihugu, akaba yaragihuriyemo n’umuramyi Bosco Nshuti uri kuzenguruka u Burayi yamamaza Yesu Kristo mu bitaramo yise 'Europe Tour 2025'.

Iki gitaramo cyabereye mu murwa mukuru wa Helsinki/Kontula muri Finland. Ni igitaramo gikomeye umuramyi N Fiston yari yatumiyemo Bosco Nshuti. Nyuma y’iki gitaramo, InyaRwanda yaganiriye nawe atubwira amwe mu masomo na bimwe mu by'ingezi yungutse bigiye kumufasha mu gukomeza gukora neza uyu muhamagaro.

‘’Iki gitaramo cyansigiye ubunararibonye "experience" bukomeye kuko Bosco Nshuti ni umuramyi umaze imyaka 10 mu muziki kandi njye ndacyari mushya maze igihe gito’’- N Fiston aganira n’umunyamakuru wa InyaRwanda

N Fiston usanzwe akora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana, akomeza avuga ko yamwigiyeho byinshi bijyanye n’imyitwarire mu miririmbire, imicurangire ndetse n’ibijyanye no gutegura umunsi w’igitaramo.

Avuga ko Bosco Nshuti ari umuhanzi mukuru w’umuhanga kandi afatiraho urugero. Yagize ati: ‘’Bosco Nshuti mufata nk’umuhanzi mukuru. Mwigiraho byinshi cyane n’ikitegererezo, experience ye integeka ko hari byinshi ngomba kumwigiraho.’’

Ndayisaba Fiston uri kumenyekana ku mazina N Fiston nk’umuramyi, atuye muri Finland n’umuryango we, akaba ari gutegura ibihangano bishya ndetse n’ibitaramo bikomeza kwamamaza izina ry’Imana. Bimwe mu bihangano bye biri gukomeza gukundwa harimo indirimbo Ndi mu rugendo, Ineza na Yesu yarazutse’ ninazo aheruka gushyira hanze vuba.

N Fiston ni umwe mu bahanzi beza b'abahanga, wamaze kwimukira i Burayi cyane cyane mu gihugu cya Finland, akaba ariho asigaye atuye we n’umufasha we n’imfura yabo.

Bosco Nshuti uri kubarizwa i Burayi, ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo gikomeye yise Unconditional Love - Season 2 kizaba tariki 13 Kamena 2025 muri Camp Kigali. Azaba ari kumwe na Ben na Chance ndetse na Aime Uwimana. Amatike yo kwinjira ari hanze, wayabona kuri www.bosconshuti.com, no mu bice binyuranye muri Kigali nko kuri za Camellia, Sinza Coffee Shop n'ahandi.

N Fiston ni umwe mu baramyi beza babarizwa muri Diaspora nyarwanda

N Fiston hamwe n'umuryango babana muri Finland

Bosco Nshuti yataramiye muri Finland kuwa 07 Kamena mu gitaramo yatumiwemo na N Fiston

Uruhererekane rw'ibitaramo bya Bosco Nshuti ku mugabane w'Uburayi

REBA INDIRIMBO "NDI MU RUGENDO" YA N FISTON


REBA INDIRIMBO "YESU YARAZUTSE" YA N FISTON


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...