Police FC y'umutoza Ben Moussa yegukanye igikombe cy'Intwari 2026 itsinze APR FC kuri penaliti 7-6 nyuma yaho umukino urangiye amakipe anganya igitego 1-1. Ku munota wa 52 William Togui yatsindiye APR FC igitego cya mbere ku mupira mwiza yahawe na Hakim Kiwanuka, mu gihe Police FC yishyuriwe na Gakwaya Leonard ku munota wa 67 nyuma y'amakosa ya Yunusu wagonze umunyezamu Pierre bigatuma adafata umupira.
Myugariro wa Police FC, Ishimwe Christian uri mu bari gufasha cyane iyi kipe mu musaruro iri kugeraho, yatangaje ko wari umukino ukomeye cyane ndetse bashyizemo imbaraga kugira ngo begukane igikombe. Yagize ati:" Wari umukino ukomeye, hari igikombe kandi cyagombaga gutwarwa n'umuntu umwe, twashyizemo imbaraga nyinshi ni nayo mpamvu byakunze."
Christian wakiniye APR FC hagati ya 2022-2024 yakomeje avuga ko nta ko bisa gutwara igikombe ikipe wavuyemo ndetse ko ari n'ibintu bimushimishije cyane. Ati: "Ni ibintu bidasanzwe gutsinda ahantu wavuye, iyo ubatsindiye ku mukino wa nyuma utaha ufite ibyiyumvo bidanzwe."
Ishimwe Christian yakomeje yibutsa abantu ko nubwo batwaye igikombe cy'Intwari bitarangirye aha ahubwo ko n'ibindi bikombe bikinirwa mu Rwanda bafite intego zo ku bitwara.
Mu nshuro eshatu APR FC na Police FC zimaze guhurira ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'intwari, Police FC yatwayemo ibikombe bibiri mu gihe Nyamukandagira yatwayemo kimwe cya 2025.
Police FC yegukanye igikombe cy'Intwari itsinze APR FC kuri penaliti 7-6
REBA PENALITI ZAHESHEJE POLICE FC IGIKOMBE CY'INTWARI 2026 BATSINZE APR FC
