Iki kibazo cyongeye kuzamura ikibazo gikunze kwibazwa
n’abantu benshi: ese iyo umuntu yakorewe icyaha ababariye ugikekwaho, biba
bihagije kugira ngo ikurikiranacyaha rihagarare?
Mu mategeko, igisubizo gishingira ku bwoko bw’icyaha, urwego
dosiye igezeho n’amategeko agenga ikurikiranwa ryacyo. Kubabarira umuntu ni
icyemezo gishobora kugira agaciro mu mibanire yabo, ariko ntibivuze ko buri
gihe bihita bihagarika inzira zose z’ubutabera.
Mu mashusho yashyize hanze, Uwineza Vava yasobanuye ko
ibibazo yagiranye na Yampano byatumye yitabaza inzego zibishinzwe kugira ngo
zibikurikirane.
Yavuze ko nyuma yaho yongeye guhura na Yampano, akamusaba
imbabazi, na we akazimuha. Ngo ntiyagarukiye aho, kuko yanandikiye inzego
zibishinzwe ibaruwa igaragaza ko yamubabariye.
Yagize ati: “Bitewe n’ibibazo nagiranye na we, byabaye
ngombwa ko nitabaza inzego zibishinzwe zigakurikirana ibibazo twari dufitanye.
Nyuma y’ibyo byose, naje guhura na Yampano ansaba imbabazi, na njye ndazimuha,
mwemerera ko mubabariye. Izo mbabazi narazanditse nzishyikiriza inzego
zibishinzwe.”
Vava avuga ko nyuma yaho yaje kumva ko imbabazi yatanze
zitahawe agaciro, kuko Yampano yakomeje gukurikiranwaho ibyaha birimo gukubita
no gukomeretsa, kandi ibyo na byo yari yaravuze mu nyandiko ye amusabira
imbabazi.
Ku bijyanye no kwangiza umutungo w’undi muntu, Vava yavuze
ko telefoni ya Yampano yari yangije yayimwishyuye, bityo na cyo kikaba ari
ikibazo yumva cyarakemutse. Ku bindi birego yavuze ko atabasha kugira byinshi
abyemezaho, kuko atabona ibimenyetso bihagije.
Yasabye inzego zibishinzwe gukomeza gukurikirana ikibazo cya
Yampano, ariko agahabwa ubutabera nk’abandi Banyarwanda bose.
Yagize ati: “Ndasaba inzego zibishinzwe ko Yampano yahabwa
ubutabera, hagakurikiranwa ikibazo cye. Ikindi kijyanye n’ibiyobyabwenge, twari
twabahaye igipapuro kigaragaza ko yatangiye kwivuza. Ndasaba inzego zibishinzwe
ko zikomeza kubikurikirana, zikabyitaho, agahabwa ubutabera nk’abandi
Banyarwanda bose, agataha agakomeza kwita ku kazi ke no ku nshingano ze."
Imbabazi
zatanzwe n’uwakorewe icyaha zifite akahe gaciro mu mategeko?
Kugira ngo umuntu asobanukirwe n’icyo imbabazi za Vava
zishobora gusobanura, ni ngombwa gutandukanya ibintu bibiri: Kubabarira umuntu
ku giti cyawe no guhagarika ikurikiranacyaha.
Kubabarira umuntu bishobora gusobanura ko uwakorewe icyaha
atakimufitiye inzika cyangwa ko yemeye kumusaba imbabazi no kongera kubana na
we mu mahoro. Ariko, iyo ikibazo kigeze mu nzego z’ubutabera, ingaruka z’icyo
cyemezo ntizishingira gusa ku bushake bw’uwatanze imbabazi.
Amategeko agena niba ikirego gishobora guhagarara bitewe
n’uko icyaha giteye, niba ari icyaha giteganywa ko gikurikiranwa ari uko
uwagikorewe atanze ikirego, cyangwa niba ari icyaha gishobora gukomeza
gukurikiranwa n’ubushinjacyaha nubwo uwagikorewe yaba yarababariye ukekwaho
kugikora.
Bityo, ibaruwa Vava avuga ko yandikiye inzego zibishinzwe
ishobora kugaragaza ubushake bwe bwo kubabarira Yampano. Icyakora, kuba
yarayitanze ntibihagije ubwabyo kugira ngo hemezwe ko dosiye yose igomba guhita
ihagarara.
Mu yandi magambo, ‘imbabazi z’umuntu si kimwe n’icyemezo
cyemewe n’amategeko cyo guhagarika ikurikiranacyaha.’
Mu mategeko y’u Rwanda, hari itandukaniro hagati y’ibirego
bishobora guhagarara uwabitanze abivuyemo n’ibindi bikomeza gukurikiranwa
n’inzego z’ubutabera.
Mu gihe icyaha runaka gishobora gukurikiranwa gusa ari uko
uwagikorewe yatanze ikirego, kureka icyo kirego bishobora kugira ingaruka ku
ikurikiranacyaha, hashingiwe ku bisabwa n’amategeko. Ariko ibyo ntibivuze ko
icyaha cyose gihita gihagarara uwagikorewe avuze ko yakibabariye.
Itegeko rigena imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha mu
Rwanda rishyiraho uburyo bwo gukurikirana ibyaha, ndetse rikagena n’igihe
ikurikiranacyaha rishobora kurangira mu bihe biteganywa n’amategeko. Ni yo
mpamvu bidakwiye gufata icyemezo cyo kureka ikirego nk’aho ari uburenganzira
butagira imipaka kuri buri cyaha.
Nanone, igihe dosiye igeze mu rukiko, kuba uwakorewe icyaha
yahinduye imyumvire cyangwa akaba atagishaka gukomeza ikirego ntibihita
bisobanura ko urubanza rugomba guhagarara. Icyo gihe hagomba kurebwa ubwoko
bw’ikirego, icyemezo cyafashwe n’urukiko n’uburyo amategeko abiteganya.
Ku birego birebana n’ihohoterwa, na ho harebwa icyaha
nyirizina gikurikiranwa n’amategeko agikubiyemo, aho gufata umwanzuro rusange
uvuga ko uwakorewe ihohoterwa ashobora guhagarika ikirego cyangwa ko adashobora
kubikora mu bihe byose.
Mu byo Vava yatangaje, hari ibibazo bibiri bitandukanye:
ibirego birebana no gukubita no gukomeretsa, n’ikibazo cyo kwangiza telefoni.
Ku bijyanye na telefoni, yavuze ko yayimwishyuye. Ibyo
bishobora kuba bifitanye isano no kwishyura indishyi cyangwa gusana igihombo
cyatewe n’ibyangijwe. Ariko, iyo umuntu yishyuye umutungo yangije, ntibihita
bivuga ko n’ikindi cyaha cyose yaba akurikiranweho gihagarara.
Mu buryo nk’ubwo, kuba uwakorewe icyaha yemeye imbabazi
ntibihita bihanagura ibyabaye cyangwa ngo bisimbure isuzuma ry’inzego
z’ubutabera.
Bityo, mu gihe dosiye ya Yampano ikubiyemo ibyaha byinshi,
buri cyaha gisuzumwa hakurikijwe amategeko akigenga. Kuba hari ikibazo
cyakemutse hagati y’impande zombi ntibihita bikuraho ibindi birego bishobora
kuba bigikurikiranwa.
Iyo habaye ikibazo gishobora kuba icyaha, inzego
z’ubugenzacyaha zikora iperereza, zigakusanya amakuru n’ibimenyetso.
Ubushinjacyaha bwo busuzuma dosiye n’ibimenyetso, bukagena niba hari impamvu
zishingiye ku mategeko zo gukurikirana ukekwaho icyaha. Iyo ikibazo kigeze mu
rukiko, urukiko rufata ibyemezo biri mu bubasha bwarwo rushingiye ku mategeko
n’ibimenyetso byatanzwe.
Ibi bigaragaza ko icyemezo cy’uwakorewe icyaha cyo
kubabarira ukekwaho kugikora kidahita gisimbura inshingano z’izo nzego.
Icyakora, ibyo ntibivuze ko imbabazi cyangwa ubwumvikane
hagati y’impande zombi nta kamaro bigira. Bishobora kuba amakuru y’ingenzi mu
isuzuma ry’ikibazo, cyane cyane mu gihe amategeko yemera ko ubwumvikane,
kwishyura indishyi cyangwa ubundi buryo bwo gukemura amakimbirane bigira
uruhare mu gukemura dosiye.
Urwego rubifitiye ububasha ni rwo rugomba gusuzuma niba ibyo uwakorewe icyaha yasabye bishobora kugira ingaruka ku ikurikiranacyaha, hashingiwe ku cyaha gikurikiranwa n’aho dosiye igeze.

Uwineza Vava yavuze ko yababariye Yampano wahoze ari
umukunzi we, ndetse akandika ibaruwa isaba inzego zibishinzwe kumenya ko
yamubabariye. Icyakora, avuga ko atumva impamvu uyu muhanzi yakomeje
gukurikiranwaho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa
