Furaha Berthe azwi mu ndirimbo zirimo: Asante, Humura, Nitakwenda, Ntabwo Tureshya, n’izindi nyinshi. Ni umubyeyi ukunda Imana n’abantu, kandi akishimira kogeza ubutumwa bwiza binyuze mu bihangano bye. Uretse kuba umuhanzikazi, ni n'umwanditsi w’ibitabo.
Igitaramo cye 'Himbazwa Concert' cyabaye ya 14 Werurwe 2026 kuva saa Munani z'amanywa, ku rusengero rw'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi rwa Kigali Bilingual Church (KBC) i Remera. Intego yacyo yari ugushima no guhimbaza Imana, no gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo.
Furaha Berthe yari ari kumwe na Vumilia Mfitimana, umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel. Berthe yavuze ko impamvu yatumiye Vumilia ari uko ari umugore mugenzi we, bose bakaba ari abarezi n’abahanzikazi ndetse bakaba bafite umushinga w’indirimbo bazakorera hamwe.
Uyu muhanzikazi ukunzwe mu ndirimbo zirimo "Futa Machozi" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 105 kuri Youtube, yari ari kumwe kandi n'amakorali atandukanye akunzwe cyane mu Badivantiste b'Umunsi wa Karindwi arimo: Hallelujah Choir Family, Believer's Family Choir, Shining Star Singers, Victorious Melody Choir na Message of Hope Choir.
Furaha Berthe yabwiye inyaRwanda ko yanyuzwe n’uko igitaramo cye cyagenze, ashimira Imana ndetse n’abantu bose bagize uruhare mu gutuma icyo gitaramo kigenda neza. Ati: "Igitaramo cyagenze neza, Imana yihesheje icyubahiro".
Yavuze ko abantu bitabiriye ku bwinshi, amakorari yose ahagera ku igihe, indirimbo nziza zaharirimbiwe, gahunda nziza y'abana bari bagaragiye umuhanzi, bambaye neza, bagenda kuri gahunda, ibibazo byiza by'ubwenge byabajijwe abana bijyanye n'ishuri rya Bibiliya mu muryango, abana babitsinze bakaba barahawe ibihembo birimo amakaye, amakaramu na farde.
Yakomeje ati: "Ibikorwa bya Dorcas bijyanye n'ubufasha nabyo byagenze neza, kandi abantu barishimye cyane. Igikorwa cyiza cyo gutanga impano ku bantu batandukanye nacyo cyagenze neza. Umuhanzi w'umunsi ashimira abantu b'ingeri zitandukanye. MC yayoboye neza gahunda dusoza ku gihe twateganyije nk'uko gahunda yari yapanzwe".
"Umubwiriza wacu Pastor Nzayinambaho nawe yabwirije neza, agaragaza uburyo tugomba guhigurira Uwiteka umuhigo. Uyu munsi Furaha yahiguye umuhigo yahigiye Imana, akomeza atubwira ko twese turi muri atoriye y'Imana aho idutunganiriza ikadukuraho ubusembwa bwose bukadushiraho ikazatujyana tudafite inenge".
Furaha Berthe avuga ko igitaramo cyasigiye kwizera Imana gusa kuko nta hantu utabona inzira, irabikora bigakunda. Ati: "Abantu baritanze baranshyigikira mu buryo bwose uko bashoboye. Igitaramo baragiterura kigenda neza. Nabashije gusohora indirimbo nshya "Upendo Wako" mbere y'igitaramo umunsi umwe ku bw'ubufasha bw'abantu."
Mbere y'uko igitaramo cye kiba, Furaha Berthe yari yagaragaje ko igitaramo cye kizaba ari urugero rwo kwigisha, guhumuriza no gutanga icyizere ku bantu b’ingeri zose, kandi ni ko byagenze.

Message of Hope bacanye umucyo muri iki gitaramo cya Furaha Berthe

Iki gitaramo cyitabiriwe n'abo mu bihugu bitandukanye

Halleluyah Family Choir baririmbye mu gitaramo cya Furaha Berthe



Furaha Berthe yaserutse agaragiwe n'abana bato


Pastor Jean de la Paix Nzayinambaho ni we wigishije ijambo ry'Imana yitsa ku guhigurira Uwiteka umuhigo

Hatanzwe impano zitandukanye ku bana b'abanyeshuri




Shinning Star Singers mu gitaramo cya Furaha Berthe

Iki gitaramo cyayobowe na MC Moise


Iki gitaramo cyabereyemo ibikorwa by'urukundo aho ababyeyi 10 bahawe ibitenge


Vumilia Mfitimana yaririmbye mu gitaramo cya Furaha Berthe



Furaha Berthe hamwe n'abari bashinzwe Protocol mu gitaramo cye
