Imana yarigaragaje - Ishimwe rya Life Way Worship Team ku gitaramo batumiyemo Nkomezi Alexis

Iyobokamana - 21/06/2025 5:32 PM
Share:

Umwanditsi:

Imana yarigaragaje - Ishimwe rya Life Way Worship Team ku gitaramo batumiyemo Nkomezi Alexis

Abaramyi babarizwa mu itsinda Life Way Worship Team bafite ishimwe ku Mana yahagararanye nabo mu gitaramo "Overflow Nights of Worship” cyahembukiyemo imitima ya benshi bitabiriye.

LifeWay Worship Team y’abaramyi bakorera muri LifeWay Free Methodist Church iherereye mu Mujyi wa Indianapolis, muri Leta ya Indiana (USA), itorero ryiyobowe na Rev. Isaac Bujambi, yakoze igitaramo gikomeye cyabaye kuwa 15 Kamena 2025 muri Indianapolis.

Iki gitaramo “Overflow Nights of Worship” cyari gifite intego yo uguhuza amatorero atandukanye yo muri Indiana kugira ngo baramye Imana hamwe nk’umuryango umwe wera. Cyabereyemo kandi Live Recording y’indirimbo nshya za LifeWay Worship Team zizashyirwa hanze mu minsi iri imbere.

Abitabiriye iki gitaramo baramije Imana mu ndirimbo zayobowe n'abaramyi barimo Nkomezi Alexis n’abandi baramyi baturutse mu matorero atandukanye muri Indiana. Ijambo ry'Imana ryagabuwe na Apostle Huduma.

Perezida wa LifeWay Worship Team, Fiston Bujambi, yabwiye inyaRwanda ko babonye ukuboko kw'Imana muri iki gitaramo. Ati: "Muri macye, igitaramo cyagenze neza.. haje abantu barenga 450. It was beyond our expectations [byarenze ibyo twari twiteze]. Imana yarigaragaje. "

LifeWay Worship Team ni itsinda ry’abaramyi bakorera muri LifeWay Free Methodist Church iherereye mu Mujyi wa Indianapolis, muri Leta ya Indiana (USA), itorero ryiyobowe na Rev. Isaac Bujambi. Iri tsinda ryashinzwe mu mwaka wa 2020 n’urubyiruko rufite umuhamagaro wo gukorera Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza.

Mu myaka itanu ishize, LifeWay Worship Team yakoze ibikorwa byinshi bikomeye birimo ingendo mu duce dutandukanye tw’Amerika, aho bagiye batanga ubutumwa bwiza mu ndirimbo, bagasengera abantu ndetse bakanubaka ubusabane hagati y’amatorero.

Mu rugendo rwabo rw'ivugabutumwa mu ndirimbo, LifeWay Worship Team yateguye ibitaramo byinshi by’ivugabutumwa binyuze mu muziki. Muri ibyo bikorwa, bakoranye n’abahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel barimo: Christina Shusho (Tanzania), Apotre Apollinaire Habonimana (Burundi), Aimé Uwimana (Rwanda).

Si abo gusa ahubwo hari n’abandi bahanzi benshi bo mu bihugu bitandukanye, cyane cyane abo muri Diaspora Nyarwanda n’Abanyafurika baba muri Amerika. Aho hose, LifeWay Worship Team yaharaniraga gufasha abantu kwegera Imana, kubahuza binyuze mu ndirimbo, no guteza imbere umuco wo kuramya Imana byimbitse.

LifeWay Worship Team ikomeje umurimo wayo wo gufasha abantu kwegera Imana, ikoresheje indirimbo zubaka, zifite ubutumwa, kandi zifasha mu mibereho y’umwuka. Iri tsinda rifite icyerekezo cyo gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi ku isi hose.

LifeWay Worship Team bakoze igitaramo gikomeye bise "Overflow Nights of Worship







Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...