Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya gatandatu mu ijoro ryo ku
Cyumweru, tariki 21 Ukuboza 2025, mu muhango wabereye muri Camp Kigali,
uhuriyeho ibyamamare bitandukanye mu muziki n’abandi bafite aho bahuriye
n’uruganda rw’umuziki muri rusange.
Vestine na Dorcas bahigitse abandi bahanzi bakomeye barimo
Israel Mbonyi, Papi Clever na Prosper Nkomezi, batangaje ko igihembo bagicyesha
cyane gushyigikirwa n’abafana n’itangazamakuru.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Kamikazi Dorcas yavuze ko
icyizere cyo kwegukana igihembo kitari kiri hejuru igihe batangazwaga ko
bahataniye, ariko yemeza ko “Imana yadukoresheje muri uyu mwaka.
Ati: "Ni ibyishimo bikomeye cyane, turashimira Abanyarwanda,
turashimira itangazamakuru, abantu bose batubaye hafi kugirango ibi bintu bibe
turabashimira cyane."
Akomeza agira ati “Nari mbizi neza ko Imana yadukoresheje muri uyu
mwaka, cyaba icy'abandi, cyaba icyacu twese dukorera Imana, ntakibazo."
Yavuze ko indirimbo yabo “Yebo” bitiriye ibitaramo bakoreye
muri Canada, yabahaye umugisha wihariye kuko bayisengeye mbere yo kuyisohora.
Yavuze ko iki gihembo begukanye nk'itsinda bagitura
Abanyarwanda 'n'abandi
Begukanye iki gihembo nyuma y'ikindi begukanye mu bihembo bya
'Diva Awards'
Yavuze ko bagiriye umugisha muri biriya bitaramo kandi
biteguye no kuzongera
Umujyanama w’itsinda, Murindahabi Irene, yavuze ko uyu mwaka
wa 2025 wabaye uw’ingenzi ku itsinda kubera ibikorwa byinshi by’indirimbo
bakoreyeho, kandi bateganya ko n’umwaka utaha bizakomeza.
Mu 2025, bashyize hanze indirimbo “Yebo”, bakurikizaho
“Emmanuel”, ndetse basoje umwaka basohora “Usisite”.
Murindahabi yasobanuye ko mbere yo gusohora “Yebo”, bari
biteguye gusohora indirimbo yitwa “Ibihe”, ariko byahindutse ku munota wa nyuma. 
Vestine na Dorcas begukanye igihembo cy’Umuramyi w’Indirimbo
za Gikirisitu mu bihembo bya Isango na Muzika 2025- Igihembo cyakiriwe na Kamikazi Dorcas


2

