Ibi
yabivuze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mutarama 2026, ubwo yaririmbaga
mu gitaramo “The Nu-Year Groove” cya Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben,
cyabereye muri BK Arena. Ni ku nshuro ya kabiri Gisa Cy’Inganzo yari
ataramiriye muri iyi nyubako nini y’imyidagaduro mu Rwanda.
Uyu
muhanzi yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane, zirimo “Uruyenzi”, ari
na zo zatunguranye cyane abari bitabiriye iki gitaramo, bagaragaza ko
bagikomeje kumukunda no kumushyigikira.
Gisa
Cy’Inganzo yashimangiye ko ibyo agezeho abikesha Imana yamukuye mu buzima bubi
yarimo, ikamuha amahirwe mashya.
Uyu
muhanzi yakomeje agaragaza ko aya mahirwe abona ayafata nk’ubutumwa bwo
gukomeza guhinduka, gukora umuziki ufite intego, no kubera urugero rwiza abandi
bashobora kuba bakiri mu bibazo nk’ibyo yanyuzemo.
Kugaragara
kwa Gisa Cy’Inganzo mu gitaramo cya The Ben byakiriwe neza n’abitabiriye iki
gitaramo, benshi babifata nk’ikimenyetso cy’ihinduka ryiza n’icyizere gishya mu
buzima bwe no mu muziki nyarwanda muri rusange.

Imana
yamukuye mu buzima bubi yamuboshye igihe kinini, none imugarura ku rubyiniro
rwa BK Arena afite amashimwe n’icyizere gishya
Kuririmba
‘Uruyenzi’ imbere y’imbaga, nyuma y’urugendo rukomeye rw’ubuzima, Gisa
Cy’Inganzo agaragaza ko impinduka zishoboka

Si
umuziki gusa, ni ubuhamya bw’umuhanzi wavuye mu mwijima akagaruka mu rumuri,
ashima Imana yamuhaye amahirwe ya kabiri
Amashyi
y’abafana, amarangamutima menshi n’amashimwe aturuka ku mutima w’umuhanzi
wahuye n’ihinduka rikomeye mu buzima bwe

Amateka mashya yanditswe i BK Arena, aho Gisa Cy’Inganzo yaririmbye atanga ishimwe ku Mana yamukuye kure ikamugarura mu muziki
REBA HANO UKO LUCKMAN NZEYIMANA YAFUNGUYE URUBYINIRO RW'IGITARAMO "THE NU- YEAR GROOVE"
KANDA HANO UREBE UKO YEWEEH YITWAYE KU RUBYINIRO MU GITARAMO CYA THE BEN
Kanda hano urebe Amafoto menshi yaranze igitaramo "The Nu- Year Groove"
AMAFOTO: Karenzi Rene/ InyaRwanda.com
VIDEO: Dox Visual & Murenzi Dieudonne/ InyaRwanda.com
