Apophia Posh wamamaye mu ndirimbo nka “Akira”, “Ushimwe”, “Arakwiye” n’izindi nyinshi, tariki ya 22 Ugushyingo 2025 ni bwo yambikanye impeta y’urudashira n'umukunzi we Valens mu birori by’agatangaza. Basezeraniye muri Zion Temple Ntarama, mu muhango wayobowe na Pastor Olivier Ndizeye.
Apophia yakiriye agakiza mu 2001. Urugendo rwo kuririmba yarutangiriye mu mashuri abanza, akomereza mu makorali y’abarokore, nyuma mu 2007 atangira kwandika indirimbo azihereza amakorali. Mu 2017 ni bwo yashyize hanze indirimbo ze bwite, ahita anambuka mu ruhando rw’abaramyi bakunzwe.
Yagiye arangwa no gukora cyane mu muziki wa Gospel, kugeza ubwo mu mwaka wa 2017 yashyizwe mu bahanzi batanu bahataniraga igihembo cya Groove Awards Rwanda mu cyiciro cy’“Umuhanzikazi mwiza ukizamuka.
Uyu muramyi ufite ijwi riryohereye kandi rikora ku mitima y’abakunzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana, yagaragaye yishimye cyane, ashimira Imana yamuhaye umugabo mwiza yasengeye mu rugendo rw’ubuzima n'umurimo w'Imana.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Apophia Posh yagaragaje ko yanyuzwe cyane n'ubukwe bwe ashimira Imana yahagararanye nawe ikabaha n'ikirere cyiza, abamushyigikiye bose n'abamusengeye. Ati: “Imana yaduhaye ubukwe bwiza. Abantu baradushyigikiye birenze uko twari tubyiteze. Imana yaduhaye ikirere kiza, iturinda imvura".
N’abaduhaye serivisi bose baradushimishije; by’umwihariko Golden Pictures bakoze akazi keza cyane, ariko uburyo bitwaye ni byo byadukoze ku mutima kurusha ibindi. Ku miryango yacu, inshuti n’Itorero ryacu, turi abanyamugisha cyane kugira abantu badukunda kandi b’imitima myiza batubaye hafi.”

Apophia hamwe n'umugabo we Valens ku munsi w'ubukwe bwabo
















Tonzi n'umunyamakuru Peace Nicodeme ni bamwe mu bari bahagarariye All Gospel Today muri ubu bukwe












Apophia na Valens barashima Imana yabanye nabo mu bukwe bwabo
