Imana si umuntu ngo ibeshye, kandi si umwana w'umuntu ngo yicuze. Kubara 23:19

Iyobokamana - 20/08/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Imana si umuntu ngo ibeshye, kandi si umwana w'umuntu ngo yicuze. Kubara 23:19

Imana si umuntu ngo ibeshye, kandi si umwana w'umuntu ngo yicuze ibyo yavuze no gukora ntizabikora? ibyavuye mu kanwa kayo, no gusohoza ntizabisohoza? Kubara 23:19-20.

Abantu bajya batanga amasezerano ariko nyamara rimwe na rimwe ntibayasohoze nk'uko babivuze ariko Imana ibyo yagusezeranije byose hatavuyeho n'inyuguti uhumure izabikora kuko ni iyo kwizerwa.

Bibiliya muri Yesaya 55:11 iravuga ngo ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.

Amasezerano y'Imana birashoboka ko yatinda gusohora ariko kandi ukuri ni uko atazahera.

Umuhanuzi Habakuki na we yarabyeretswe kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, n'aho byatinda ubitegereze kuko kuza ko bizaza ntibizahera. Habakuki 2:3.

Bene data mbese mvuge iki ndeke iki? Ubwo Uwiteka ari mu ruhande rwacu, umubisha wacu ni nde? Niba ushaka kumenya ibyakuvuzweho isi n'ijuru bitararemwa, soma ijambo ry'Imana, umenye imigambi myiza uwiteka agufitiye. 

Dore amwe mu masezerano Imana yaguhaye tuyasanga mu byanditswe bikurikira:

-Yeremiya 29:11

-Matayo :28-29

-Abafilipi 4:19

-Abaroma 8:37-39

Ibyo ni byo byatumye aduha ibyo yasezeranije by'igiciro cyinshi, bikomeye cyane. 1 petero 1:4

Amahoro y'Imana abane namwe!

Evangelist Shema Prince.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...