Mu kiganiro na InyaRwanda, Muhima Choir yavuze ko uburyo ikoramo indirimbo bushingiye ku gukorera hamwe, aho buri wese ashobora gutanga igitekerezo, kikubakwa n'itsinda ryose kugeza kivuyemo ubutumwa bwuzuye.
Umwe mu bayihagarariye yagize ati: "Akenshi Chorale Muhima ikora nk'itsinda. Ibitekerezo ntibituruka ku muntu umwe, ahubwo bitangwa n'abaririmbyi batandukanye, hanyuma tukabisesengura tukabyubakiraho kugeza bibaye ubutumwa bwuzuye. Igitekerezo cy'indirimbo 'Himbazwa' cyatanzwe n'umwe mu baririmbyi nyuma yo kwigishwa ku buzima bwa Aburahamu."
Yakomeje avuga ko icyabakoze ku mutima ari uburyo Imana yahamagaye Aburahamu ikamukura mu buzima bwo gusenga ibigirwamana byo mu muryango we, ikamugirira ubuntu, ikamukiza ndetse ikamusezeranya imigisha myinshi. Inkuru ya Aburahamu ni yo yashibutsemo indirimbo nshya bise 'Himbazwa'.
Aba baririmbyi baragira bati: "Inkuru ya Aburahamu yatwibukije ko n'uyu munsi Imana igikora uwo murimo ku bantu bayo. Natwe yadukuye kure, idukura mu buzima bw'ibyaha, iradukiza kandi iduha impamvu zo kuyihimbaza no kuyiramya. Ni bwo twumvise ko ari ubutumwa abantu bakeneye muri iki gihe."
'Himbazwa' yibutsa ko agakiza gaturuka ku Mana
Muhima Choir yavuze ko ubutumwa bwa mbere yashakaga kugeza ku bantu binyuze muri iyi ndirimbo ari uko agakiza ari impano itangwa n'Imana, atari ikintu umuntu yihesha imbaraga ze.
Yagize iti: "Twashakaga kwerekana ko Imana ari yo itanga agakiza. Nta muntu wikiza ku bushobozi bwe, ahubwo ni Imana idukura mu buzima bw'ibyaha ikaduha ubugingo bushya muri Kristo."
Yavuze ko iki gitekerezo gishingiye ku byo Pawulo yandikiye Abefeso, aho agira ati: "Namwe yarabazuye mwebwe abari bapfuye bazize ibyaha n'ibicumuro byanyu, ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y'iyi si..." (Abefeso 2:1-2).
Yasobanuye ko ayo magambo agaragaza urukundo rw'Imana rukura umuntu mu mwijima rukamwinjiza mu bugingo bushya.
Imana ntitanga agakiza gusa, inatanga imigisha
Korali Muhima yavuze ko ubutumwa bwa kabiri buri muri iyi ndirimbo bushingiye ku kuba Imana itarangirira ku gukiza umuntu gusa, ahubwo inamuhundagazaho imigisha.
Yagize iti: "Twifuje kwibutsa abantu ko Imana idatanga agakiza gusa, ahubwo inatanga umugisha. Ubuzima bwa Aburahamu ni urugero rwiza rw'umuntu Imana yahaye imigisha myinshi, haba mu buryo bw'umwuka no mu mibereho ye."
Yongeyeho ko ibi bihura n'ijambo riboneka mu Migani 10:22, rigira riti: "Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire kandi nta mubabaro yongeraho."
Chorale Muhima yavuze ko ubutumwa bwa gatatu bwibandwaho muri "Himbazwa" ari ukwizera ubudahemuka bw'Imana mu gusohoza amasezerano yayo.
Yagize iti: "Twashakaga guhamya ko Imana isezeranya kandi igasohoza ibyo yasezeranye. Nubwo Aburahamu na Sara bari bageze mu zabukuru, Imana yabahaye Isaka nk'uko yari yarabasezeranyije. Ibyo bitwigisha ko Imana idahinduka kandi isohoza amasezerano yayo mu gihe cyayo."
Yakomeje ivuga ko ari muri uwo murongo havuye amagambo y'indirimbo "Himbazwa", ihamagarira abantu bose guhimbaza Imana kubera agakiza, imigisha n'ubudahemuka bwayo.
"Ni muri uwo murongo havuye ubutumwa bw'iyi ndirimbo. Turahamagarira abantu bose guhimbaza Imana kubera agakiza yaduhaye, imigisha iduha buri munsi ndetse n'ubudahemuka bwayo mu gusohoza amasezerano yayo."
Korali Muhima yatangaje ko indirimbo "Himbazwa" yamaze gushyirwa ku mbuga zitandukanye, isaba abakunzi b'umuziki wa Gospel kuyumva no gusangiza abandi ubutumwa buyikubiyemo.
Indirimbo "Himbazwa" iraboneka kuri:
- YouTube: Muhima Choir
- Instagram: Muhima Choir
- Spotify: Muhima Choir
- Boomplay: Muhima Choir
- TikTok: Muhima Choir
Korali Muhima yavuze ko yizeye ko iyi ndirimbo izafasha benshi kurushaho gusobanukirwa urukundo rw'Imana, ikabibutsa ko ikiri ya yindi ihamagara abantu, ikabakiza, ikabaha imigisha kandi igasohoza ibyo yabasezeranyije.







Muhima Choir bashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho bise "Himbazwa"
REBA INDIRIMBO NSHYA "HIMBAZWA" YA CHORALE MUHIMA
